Musanze: Umugabo bamusanze muri Parafo y’inzu ye yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Serugendo Juvenal wo mu mudugudu wa Cyibinyogote, mu kagari ka Muharuro ho mu murenge wa Gashaki mu karere ka Musanze, yasanzwe iwe mu rugo yapfiriye mu mugozi, bigakekwa ko yiyahuye.

Mu masaa moya y’umugoroba w’ejo ku cyumweru tariki ya 05 Nyakanga 2020, ni bwo umugore n’abana buriya Nyakwigendera bageze mu rugo bagasanga amanitse mu mugozi wari umanitse mu gisenge cy’inzu.

Nkusi Juvenal uyobora umudugudu wa Cyibinyogote, yabwiye BWIZA ko Nyakwigendera Serugendo yari amaze igihe arwaye mu nda, gusa urupfu rwe rukaba rwatunguranye bijyanye n’uko yari yatangiye koroherwa.

Yagize ati: “Yari imaze iminsi arwaye mu nda, ariko yari ari koroherwa kuko yari yanatangiye kwahira ubwatsi.”

Uyu muyobozi abajijwe niba Nyakwigendera hari amakimbirane yari afitanye n’umuryango we cyangwa ibindi bibazo byaba byatumye ahitamo kwiyambura ubuzima, yavuze ko hataramenyekana impamvu yaba yatumye yiyahura, gusa avuga ko hari amakuru yavugaga ko umugore we amuca inyuma.

Ati: “Kugeza ubu ngubu ntabwo tuzi agahinda katumye yiyahura, kuko yazamutse ku itableti yurira muri parafo anyuze ahantu hato cyane.”

Yunzemo ati: “Amakuru mfite make ni uko uwo mugabo yari amaze iminsi arwaye, ariko biri kuvugwa ko ashobora kuba yari arwaye uburwayi bumubuza gutera akabariro, bigakekwa ko hari umugabo wamusambanyirizaga umugore, ku buryo yabonye biri kumurangirana agahitamo kwiyahura.”

Umurambo wa Nyakwigendera Serugendo wajyanwe ku bitaro bya Ruhengeri aho wagiye gusuzumirwa ngo hamenyekane mu by’ukuri icyamwishe.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Musanze: Umugabo bamusanze muri Parafo y’inzu ye yapfuye
    Mukomeze mucane inyuma nababwiriki uburinganire nibwiza cyane.

  2. Musanze: Umugabo bamusanze muri Parafo y’inzu ye yapfuye
    Mukomeze mucane inyuma nababwiriki uburinganire nibwiza cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *