Ku Cyumweru, itariki ya 7 Ukuboza 2025, Ingabo z’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangaje ko hafashwe abantu batatu bakekwaho kuba intasi zifitanye isano n’inyeshyamba za AFC/M23 i Luvungi, muri Teritwari ya Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.
Nk’uko byatangajwe na Lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, Umuvugizi wa Operation Sukola 2 Kivu y’Amajyepfo, ngo aba batawe muri yombi mu gihe cy’imirwano ikaze ejobundi hagati ya FARDC n’umutwe w’inyeshyamba za AFC/M23 mu misozi ya Fizi na Uvira.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko abantu batatu batawe muri yombi bakoreraga muri ako gace kugira ngo batange amakuru ku mitwe igira uruhare mu mirwano.
Umuvugizi yashimangiye ko iki gikorwa kiri mu rwego rw’umuhate wa FARDC mu guhangana n’umuriro w’umwanzi, mu bihe by’umutekano muke muri kariya gace k’intara.


