GzLzCFtXsAAbq4c_copy_1003x666

Me Nyarugabo yahumurije abatuye Uvira yafashwe na AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahumurije abatuye mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasaba kudahunga ingabo z’umutwe wa AFC/M23.

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza ni bwo Ingabo za mbere za AFC/M23 zinjiye muri Uvira, nyuma y’imirwano yari imaze icyumweru kirenga isakiranya ingabo zawo n’ihuriro ry’iza Leta ya RDC mu bice bitandukanye biwukikije.

Amakuru aturuka muri Uvira avuga ko abenshi mu baturage batuye muri uyu mujyi bamaze kuwuvamo bahungira mu Burundi, mu gihe abifite bahisemo kwerekeza i Kalemie mu ntara ya Tanganyika.

Me Nyarugabo mu butumwa bw’amashusho yageneye abaturage, yababwiye ko nta mpamvu n’imwe ikwiye gutuma bahunga.

Ati: “Ku bavandimwe na bashiki bacu ba Uvira, mu bice bya Kawizi, Kara, Mayamoto, Kavimvira, Kasenga, Murongwe, Kimanga, Songo, Kabura, Karundu n’ahandi. Umujyi wose wa Uvira na Komine eshatu zawo kugeza Makobola ntimuhunge. Nimugume mu ngo zanyu ku bw’impamvu ebyiri.”

Me Nyarugabo yabwiye abaturage ko impamvu ya mbere badakwiye guhunga, ari uko kuva muri Uvira bakerekeza mu bice bya Baraka na Kalemie baba barimo kwishyira mu byago byinshi.

Yakomeje agira ati: “Ariko impamvu ya kabiri ni uko uru rubyiruko mubona, aba basirikare mubona bari kubageraho si abanzi banyu. Nta kibazo na kimwe bafitanye namwe. Ahubwo bagiye kubaha umutekano, kandi muzabona itandukaniro. Ndabibijeje.”

Nyarugabo kandi yasabye abaturage kureka gukomeza kwizera ibinyoma by’abayobozi bamaze imyaka myinshi bababeshya, kuko icyo bagamije cyonyine ari ukubakoresha mu nyungu zabo bwite.

Yasabye kandi abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo gushyira intwaro hasi, kuko intambara barwana nta musaruro itanga. Yabwiye izo ngabo ko gukomeza kurwana ari ukwishyira mu byago byo gupfa ndetse no kubishyiramo Umujyi wa Uvira n’abawutuye bose.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *