Ku wa Gatandatu, itariki 13 Ukuboza 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko abasirikare batandatu bawo baturutse muri Bangladesh bishwe abandi umunani barakomereka mu gitero cy’indege zitagira abadereva.
Igitero cy’indege zitagira abaderevu cyibasiye ikigo cy’ibikoresho by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzwe umutekano by’agateganyo (UNISFA) cya Abyei i Kadugli, umurwa mukuru wa Leta ya Kordofan y’Amajyepfo.
Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, yamaganye icyo gitero avuga ko “kidafite ishingiro” anavuga ko ibitero nk’ibyo “bishobora kuba ibyaha by’intambara nk’uko amategeko mpuzamahanga abiteganya.”
Guverinoma ya Sudani n’igisirikare bashinje ingabo za Rapid Support Forces (RSF) kuba inyuma y’icyo gitero nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ivuga.
Umuyobozi Mukuru w’Ingabo, Gen. Abdel Fattah Burhan, ari na we uyoboye igihugu muri iki gihe, yavuze ko icyo gitero ari “ugufata intera guteye akaga”.
RSF mu itangazo ryayo yanyujije kuri Telegram, ariko, yahakanye aya makuru ivuga ko ari ‘”ibirego by’ibinyoma.”


