Igisirikare cya Reubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bacyo, barimo abacanshuro n’Ingabo z’u Burundi, babyutse bibasira abaturage b’Abanyamulenge mu bitero bya bombe by’indege zitagira abadereva.
Nk’uko byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo ry’Umuvugizi, Laurence Kanyuka, ngo ibi bitero abaturage bagenzi babo b’Abanyamulenge bigomba guhagarara.
Mu butumwa yanyujije kuri X, Laurence Kanyuka yanditse ati: “Ubwicanyi bukorerwa abenegihugu bacu b’Abanyamulenge bugomba guhita buhagarara.”
Yakomeje agira ati: “Kuri uyu wa Mbere, 15 Ukuboza 2025, ingabo zishyize hamwe z’ubutegetsi bwa Kinshasa n’abafatanyabikorwa babo zikomeje ubudahwema gukurikiza gahunda yo gutsemba yibasira abo dusangiye igihugu”.
Yakomeje avuga ko imidugudu ya Minembwe irimo guterwamo ibisasu bya bombe hakoreshejwe indege za drones, bikaviramo urupfu abaturage ndetse imiryango myinshi y’inzirakarengane ikaba yahatiwe guhunga.


