Umuhanzi w’icyamamare muri R&B, Trey Songz, yafunzwe akekwaho gukubita umukozi wa nightclub yo mu Mujyi wa New York, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Page Six.
Nk’uko ubushinjacyaha bwo mu Mujyi wa Manhattan bubivuga, uyu muhanzi yari ari kumwe n’inshuti ze mu kabyiniro ka Dramma Night Club kari i Times Square ku itariki ya 4 Ukuboza 2025.
Bivugwa ko igihe umukozi yamumenyeshaga ko akabyiniro kari kugiye gufunga ahagana saa kumi za mu gitondo (4:00 a.m.), Trey Songz n’abo bari kumwe bahise barakara bikabije. Ngo yahise akubita uwo mukozi mu maso, bituma agira kubyimba no kubabara bikomeye.
Ku Cyumweru cyakurikiyeho, Trey Songz yitabye urukiko rwa Manhattan aho yashinjwaga icyaha cyo gukubita. Yanongeye kuregwa icyaha cyo kwangiza ibintu gishingiye ku kindi kintu cyabaye kuri uwo munsi mu gitondo muri resitora y’ahitwa Mira, aho bivugwa ko yangije ibikoresho bifite agaciro kagera ku madolari 1,500, birimo hookah, ibikoresho bya DJ n’intebe.
Urukiko rwahaye umukozi wakubitiwe muri Dramma Night Club itegeko ryo kumurinda, rikumira Trey Songz kumwegera. Uyu muhanzi, uzwi nk’umunyabirori usanzwe agenderera ako kabyiniro, yasohotse mu rukiko yambaye umwenda utwikiriye mu maso, yanga kugira icyo atangaza ku itangazamakuru.
Umucamanza yamwemereye kugenda adafunzwe by’agateganyo ariko akurikiranwa bya hafi, ashingiye ku mateka ye yo kwinjira mu bibazo by’amategeko, maze ateganya ko azagaruka mu rukiko ku itariki ya 18 Gashyantare 2026.
Mu itangazo ryatanzwe n’umwunganizi wa Trey Songz, yavuze ko umukiriya we “akomeje gukorana n’inzego zose kandi yizeye ko ukuri kuzagaragara.” Yanongeyeho ko mu kindi kibazo cyabaye mu ijoro, Trey Songz yari yatewe n’abantu bashakaga kumushotora, maze abashinzwe umutekano we bakabyivangamo.
Si ubwa mbere Trey Songz agize ibibazo n’amategeko. Mu 2016, yafunzwe nyuma yo guteza imvururu mu gitaramo i Detroit, aho yaje kwemera icyaha cyo guhungabanya ituze, akagenerwa amezi 18 y’igihano gisubitse. Mu 2018, umugore yamushinje kumukubita mu maso ahabwa n’urukiko itegeko ryo kumurinda. Mu 2021, nabwo yafunzwe nyuma y’imirwano yafashwe amashusho n’umupolisi mu mukino wa NFL.
Yanashinjwe kenshi ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina, birimo ikirego cyamushinjaga gufata ku ngufu, ariko bimwe muri byo byaje guteshwa agaciro kubera kubura ibimenyetso.
Kugeza ubu, Trey Songz aracyakekwaho ibi byaha, mu gihe iperereza n’imanza bikomeje.


