Ikipe ya FC Barcelona yijeje Umufaransa, Antoine Griezmann ko azakomeza kuyikinira, cyo kimwe n’abandi bakinnyi batandatu iyi kipe yemeza ko batagurishwa.
Ikinyamakuru ESPN cyavuze ko muri iki cyumweru abahagarariye Griezmann bagiranye ibiganiro n’abayobozi ba Barça, bagamije kurebera hamwe ahazaza h’uriya musore muri Barcelona.
Griezmann w’imyaka 29 y’amavuko ntabwo yitabiriye ibyo biganiro, gusa mushiki we witwa Maud ushinzwe kumushakira amakipe yari abirimo.
Antoine Griezmann ntabwo yorohewe muri iyi minsi kubera umusaruro muke ari gutanga muri FC Barcelona, dore ko mu mikino 10 aheruka gukinira iyo kipe yayitsindiye igitego kimwe cyonyine.
By’umwihariko uyu musore ntiyigeze agaragara mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona ya Espagne ikipe ye yakinnye na Atletico Madrid, ibyatumye igitutu kijya ku batoza ba Barça bashinjwa kutamubyaza umusaruro uko bikwiye.
Umuryango wa Griezmann by’umwihariko ugendeye ku kuba yarakinishijwe iminota mike cyane ku mukino wa Atletico Madrid, washinje umutoza Quique Setien kuba adashoboye, bumugereranya n’umugenzi wicaye mu mwanya wasibwe.
Umwe mu bitabiriye iriya nama yabwiye ESPN ko ibiganiro byagenze neza, abahagarariye umukinnyi n’ubuyobozi bwa FC Barcelona bakemeranya ko Griezmann ntaho agomba kujya.
ESPN kandi ivuga ko nyuma y’uko FC Barcelona igurishije Arthur Melo muri Juventus, amarembo agifunguye no ku bandi bakinnyi uretse barindwi bonyine yemeza ko batagurishwa.
Muri Mata uyu mwaka icyo gitangazamakuru cyari cyatangaje ko Lionel Messi, Marc-Andre Ter Stegen na Frenkie de Jong ari bo bakinnyi ba FC Barcelona batagurishwa, gusa uru rutonde rwiyongeyeho Antoine Griezmann, Sergio Busquets, Gerard Pique na Luis Suarez.
Bivuze ko Griezmann wageze muri FC Barcelona mu mpeshyi ishize aguzwe muri Atletico Madrid, abantu bashobora kuzamubona neza mu mwaka utaha w’imikino.
Mu mwaka we wa mbere nk’umukinnyi wa FC Barcelona, Antoine Griezmann amaze kuyitsindira ibitego 15, akaba arusha Neymar Jr igitego kimwe mu byo yatsindiye Barça mu mwaka wa mbere yayikiniye.


