Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 23 y’amavuko ukekwaho kwica umukecuru amukubise ishoka mu mutwe.
Icyaha akurikiranweho cyakozwe ku itariki ya 29 Ugushyingo 2025 mu Mudugudu wa Bwirabo, AKagari ka Kabagesera, Umurenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi ubwo uregwa yakinanaga urusimbi na mugenzi we akamurya amafaranga 1200Frw.
Nyuma yo kumurya ayo mafaranga, uregwa yagiye mu rugo iwabo w’uwamuriye amafaranga asangayo nyirakuru yicaye hanze atora ishoka yari hafi aho ayimukubita mu mutwe aramwica.
Mu ibazwa rye nk’uko bitangazwa n’Ubushinjacyaha Bukuru, uregwa yemeye icyaha akurikiranweho, asobanura ko yishe umukecuru amwihimuraho kuko we na nyirasenge abashinja ko bamuteje ibirozi by’amadayimoni.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake uregwa akurikiranweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu; nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


