Abasirikare ijana na mirongo inani (180) mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) kuri uyu wa Kane ushize, itariki ya 18 Ukuboza, basoje ku mugaragaro imyitozo y’intambara yo mu mashyamba yaberaga mu Ntara ya Ituri.
Abasirikare bo mu mutwe wa ‘Tigre’ na Batayo ya ‘Reconaissance’ bakoze aya mahugurwa kuva ku itariki ya 24 Ugushyingo kugeza 17 Ukuboza. Mu byumweru bine, bigishijwe:
-Gukoresha boussole na GPS,
-Kugenda n’amayeri yo kurwanira mu ishyamba
– Kumanuka muri kajugujugu,
-Kurasira mu ishyamba,
-Bahabwa n’amasomo ku burenganzira bw’ibanze bwa muntu no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Amahugurwa yabereye mu Nkambi ya Jango ya FARDC ku gice cya ‘theorie’ ndetse no mu Nkambi ya Ndoromo ya MONUSCO ku myitozo ya ‘pratiques’.
Kuri Colonel Atila, wo mu Ngabo za Monusco ukomoka muri Brazil, ari na we ushinzwe amahugurwa, aya masomo yo kunonosora imikorere yerekana ubushake bwa MONUSCO bwo gushyigikira FARDC mu kugarura amahoro muri Ituri.
Komanda w’Akarere ka 32 ka Gisirikare, Gen. Antoine David Mushimba, wari uhagarariye guverineri mu muhango wo gusoza, yasabye abasirikare batojwe gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bwose mu nyungu z’igihugu.
Abasirikare barenga 1.000 bamaze gutozwa
Kuva muri Mutarama 2025, abasirikare barenga 1.000 ba FARDC bahawe amahugurwa yihariye n’Ingabo zishinzwe Kubungabunga Amahoro za MONUSCO mu rwego rwo kongerera ubushobozi Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo.


