rib-vraie

RIB yataye muri yombi umuyobozi w’Ikigo cya Gitagata

Sangiza iyi nkuru

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuri uyu wa Mbere, itariki 22 Ukuboza 2025, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyobora Ikigo Ngororamuco cya Gitagata.

Rubinyujije kuri X, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwagize ruti: “RIB yafunze Bahame Hassan, Umuhuzabikorwa w’Ikigo Ngororamuco cya Gitagata ukekwaho gukora icyaha cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kuri bamwe mu baba baje kugororerwa muri iki kigo. Iperereza kuri ibi byaha rirakomeje mu gihe ukekwaho afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera hanatuganywa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.”

Itangazo rikomeza rigira riti: “RIB irongera kwihanangiriza abantu bose bishora mu byaha bya ruswa y’ishimishamubiri rishingiye ku gitsina kubireka kuko bihanwa n’amategeko.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rushimira abantu batemera guhishira ibyaha nk’ibi by’ubugome, rwasoje itangazo ryarwo rusaba gukomeza gutangira amakuru ku gihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *