G83NUSzWsAAvShb

Cabo Delgado: Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko yasuye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Mozambike, Margarida Adamugi Talapa, kuwa Kabiri yasuye Abashinzwe umutekano b’u Rwanda (RSF) boherejwe i Mocímboa da Praia, Intara ya Cabo Delgado. Yari aherekejwe n’intumwa zo mu rwego rwo hejuru zirimo Guverineri w’Intara ya Cabo Delgado, Valige Tauabo, hamwe n’umuyobozi w’ingabo za Mozambike (FADM), Maj. Gen. André Rafael Mahunguane.

G83NUS0WEAAwAUs

Izi ntumwa zakiriwe n’umuyobozi w’abashinzwe umutekano b’u Rwanda, Maj. Gen. Vincent Gatama, abasobanurira uko umutekano uhagaze muri iki gihe mu bice RSF ishinzwe ishinzwe gukoreramo.

G83NUS0XIAAauzT 1

Mu ijambo rye, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Mozambike, Talapa yashimye umuhate w’inzego z’umutekano z’u Rwanda na Mozambike mu kurwanya iterabwoba. Yashimangiye ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye muri Mozambike anashishikariza RSF gukomeza gushikama mu nshingano zabo.

G83NUTIWYAAh4Dy

Yashimye kandi ubufatanye bukomeye hagati y’u Rwanda na Mozambike; ubufatanye bugaragaza ubushake buhuriweho bwo kugarura amahoro muri Cabo Delgado no kuzamura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi. Yashimangiye ko ubumwe nk’ubwo bushimangira ubufatanye hagati ya Mozambike n’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *