Nta muntu wakomeretse muri iki kibazo nk’uko tubikesha urubuga europe1.fr. rwo mu Bufaransa.
Nubwo hari ibyago bishobora guterwa no gusimbuka, nta muntu wakomeretse muri iki kibazo. Mu gihe ingazi zitabonetse, nta n’ubundi buryo bwafasha abagenzi gusohoka mu ndege bwigeze buboneka nk’udukoresho tuzwi nka “toboggans”. Abayobozi ba Congo bavuga ko nta mpamvu zihutirwa zari gutuma twoherezwa.

Ijwi rya kapiteni ryumvikanye mu ndege, atangaza ko nta ngazi cyangwa ‘toboggans’ bibonetse kugira ngo abagenzi bururuke, bituma bamwe bahitamo gusimbuka banyuze ku muryango w’indege.
Umwe muri bo yabwiye itangazamakuru ryaho ati: “Twamanutse bisanzwe, hanyuma nta kindi kintu. Twumvaga tumeze nk’aho batwibagiwe”.
Mu by’ukuri, ngo bategereje amasaha menshi mu ndege yari itangiye kurushaho gushyuha no kuburamo umwuka.



