Umuturage yasabye Perezida Kagame kumuremera akoresheje MoMo

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa 10 Nyakanga 2020, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagiranye ikiganiro n’abakoresha urubuga rwa Instagram imbonankubone (live) cyibandaga ku mateka y’urugamba rwo kubohora igihugu rwatangiye mu Kwakira 1990, rurangira tariki ya 4 Nyakanga 1994.

Intero y’umunsi (hashtag) yari ‘Baza Perezida’ yakoreshejwe mu rurimi rw’Icyongereza igira iti: “#AskThePresident”. N’ubwo ingingo nkuru yari Urugamba rwo Kwibohora, ntibyabujije abari bakurikiye Umukuru w’Igihugu kubaza ibindi bibazo.

Byagaragaye ko mu kubaza, abaturage bagize ukwisanzura cyane muri iki kiganiro cya mbere Umukuru w’Igihugu agize muri ubu buryo. Babajije ibirimo ibiteye amatsiko ndetse hari n’abamusabye ubufasha mu buryo bise ‘kubaremera’.

Ijambo ‘kuremera’ rizwi nko gufasha umuntu utishoboye, aho ashobora gushyikirizwa aho kuba hujuje ibyangombwa, ibiribwa yifashisha mu gihe runaka n’ibindi bikoresho nkenerwa byo mu rugo, byaba ngombwa ahagabwa n’itungo rimuha ifumbire cyangwa inka yo kumukamirwa.

Abagombaga kubaza bari mu matsinda atandukanye, by’umwihariko iryiganjemo abazwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane (Social media influencers) ryagaragayemo umubare munini w’abanyamakuru. Irindi tsinda ni iry’abasanzwe bakoresha urubuga rwa Instagram bakurikiraga Perezida Kagame imbonankubone, batanga ibitekerezo. Abandi bahawe umwanya wo kubaza ni abakoresha urubuga rwa Twitter.

Uwitwa Karera Kayihura mu bakurikiraga Umukuru w’Igihugu kuri Instagram yanditse asaba kuremerwa, ashyiraho na nimero ya telefone yakoherezwaho amafaranga binyuze muri serivisi ya Mobile Money. Yagize ati: “(…) iyi niyo nimero nkoresha kuri Mobile Money, mwandemeye nyakubahwa Perezida wa Repubulika!”

Bwiza.com twahisemo kutagaragaza nimero y’uyu Kayihura kuko tutizeye niba ari we wiyandikiye ubu butumwa. Twagerageje guhamagara nyirayo kugira ngo tumenye niba ari we koko wanditse ubu butumwa, ntiyaboneka ku murongo wa telefone. Gusa mu isuzuma twakoze kuri serivisi ya Mobile Money, bigaragara ko iyi nimero ya telefone yabaruriwe kuri Karera Kayihura.

Undi witwa Ian Chlsea kuri Instagram na we yabwiye Umukuru w’Igihugu ko nta kazi afite, asaba ko yamuremera. Ati: “Ndagukunda Perezida mwiza kandi cyane nukuri ndashomereye nta kazi mfite ariko nukuri byaba bibabaje ngukunda nkakena nukuri shaka ukuntu undemera njye nkwirahira.”

Hari ibindi bibazo byaturutse mu itsinda ry’abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane, byari biteye amatsiko, nk’aho umunyamakuru wa Kiss FM, Sandrine Isheja yabajije Umukuru w’Igihugu uko bimera iyo umuntu abaye Perezida, ati: “Kuba Perezida bimera gute?” Mu bisubizo yamuhaye, harimo ko Perezida agomba kuba urugero ku baturage, abaturage bakaba bahora bamuhanze amaso ko ari we ufite igisubizo cy’ibibazo byabo n’ibindi.

Perezida Kagame kandi yabajijwe amafunguro akunda, asubiza ko akiri muto yakundaga inyama cyane ariko ubu atakizikunda nk’uko byari bimeze mu busore bwe. Andi mafunguro yakundaga, yavuze ko harimo umuceri, ibijumba, imbuto, agakunda n’amata.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *