b7caa1e_5a650f1c3dbb40ceba9ee3d9ff98b8ec-5a650f1c3dbb40ceba9ee3d9ff98b8ec-0

U Burusiya burashinja Ukraine kugerageza kurasa ku rugo rwa Putin

Sangiza iyi nkuru

U Burusiya ku wa Mbere bwashinje Ukraine kugerageza kugaba igitero ku rugo rwa Perezida Vladimir Putin, burahirira kugisubiza.

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Putin yamubwiye iby’icyo bitero, mu kiganiro cyo kuri telefoni bagiranye mu gitondo cyo ku wa Mbere, ndetse ko byamurakaje cyane.

Trump yabwiye abanyamakuru ati: “Kugaba ibitero ni ikintu kimwe, gutera urugo rwe (Putin) ni ikindi. Iki si igihe nyacyo cyo gukora ibintu nk’ibyo. Hanyuma nabimenye mbibwiwe na Perezida Putin uyu munsi. Byandakaje cyane.”

U Burusiya burashinja Ukraine kugerageza gutera urugo rwa Perezida Putin ikoresheje drone, mu gihe ku Cyumweru gishize Perezida wayo,cVolodymyr Zelenskiy yari yahuriye muri Leta ya Florida na Trump.

Nyuma y’uwo muhuro Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko bisa n’aho bari “kwegera cyane guhagarika intambara [ya Ukraine n’u Burusiya”, n’ubwo hakiri ukutumvikana gukomeye ku kuba u Burusiya bwasubiza Ukraine uduce bwayo bwigaririye.

Ku wa Mbere Putin yasabye ingabo ze gukaza umurego mu rwego rwo kwigarurira burundu intara ya Zaporizhzhia.

Perezida Zelenskiy akomoza ku gitero u Burusiya buvuga, yavuze ko ibyo ari “ibihimbano byuzuye” u Burusiya bwacuze mu rwego rwo kwanga gutera intambwe yo guhagarika intambara.

Trump nyuma yo kuvugana na Putin yabwiye abanyamakuru ko nta makuru yisumbuye afite ku gitero Ukraine ishinjwa kugerageza kugaba ku rugo rwa Perezida w’u Burusiya, icyakora avuga ko ubutasi bwa Amerika buzabitahura.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergei Lavrov, yatangaje ko urugo rwa Putin Ukraine yagerageje kugabaho igitero ruherereye mu gace ka Novgorod, mu burengerazuba bw’umujyi wa Moscow. Yavuze ko icyo gitero cyagabwe na drone zirasa ku ntera ya kure hagati y’itariki ya 28 n’iya 29 Ukuboza, ariko ko zose zarashwe n’intwaro zirinda ikirere cy’u Burusiya.

Lavrov yabwiye abanyamakuru ko nta wakomerekeye muri icyo gitero, ndetse ko ntacyo cyigeze cyangiza.

Yunzemo ati: “Iyo myitwarire itarimo gushishoza ntabwo bizarangira idasubijwe.”

Umukuru wa dipolomasi y’u Burusiya kandi yashimangiye ko ibyakozwe na Ukraine ari “igitero cy’iterabwoba cya Leta”, ashimangira ko igihugu cye cyamaze gutoranya ahantu hatandukanye muri Ukraine kigomba kurasa nk’uburyo bwo gusubiza kiriya gitero.

Lavrov yunzemo ko kuba kiriya gitero cyarabaye mu gihe ibihugu byombi byari mu biganiro byo guhagarika intambara, byatumye u Burusiya bugira igitekerezo cyo kongera gusuzuma ibyo bwari bwemeye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *