g9yijlzwmaafhwm-4ecfb

Perezida Kagame yahumurije imiryango y’abasirikare bapfuye barwanira igihugu

Sangiza iyi nkuru

Perezida Paul Kagame yahumurije imiryango ifite abayo batakaje ubuzima barwanira igihugu, ayizeza ko igihugu kiri kumwe na yo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu ijambo yaraye avugiye mu birori byo gusoza umwaka wa 2025.

Perezida Kagame yavuze ko muri uyu mwaka wa 2025 u Rwanda rwageze kuri byinshi ndetse rukaba rwiteze kugera ku bindi nka byo mu mwaka utaha wa 2026, ashimira Abaturarwanda babigizemo uruhare.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugira ngo ibyo bigerweho kubera ko igihugu gifite umutekano, ashimangira ko “abaturage uruhare barugiramo ni runini cyane”.

Yashimiye kandi “abasore n’inkumi barara ijoro n’amanywa ndetse bamwe bagatanga ubuzima bwabo” kugira ngo ubw’Abanyarwanda bukomeze.

Perezida Paul Kagame yaboneyeho gufata mu mugongo imiryango y’ababuze ababo barwanira igihugu, abizeza ko buri gihe Leta izabahora hafi.

Ati: “Hari imiryango abo bana bakomokamo cyangwa bafitanye isano iyo ari yo yose batazashobora kuba bari kumwe ngo bishimane n’abo babo, kubera ko batanze ubuzima bwabo kugira ngo ubwanyu bukomeze bubeho. Ariko nagira ngo mbabwire ko iyo miryango itari yonyine, turi kumwe na yo. Turi kumwe na yo buri munsi, n’ejo tuzaba turi kumwe na bo, n’ejo bundi, mu mwaka utaha, n’undi utaha bityo.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *