Perezida John Pombe Magufuli yemejwe n’ishyaka ryei ‘Chama Cha Mapinuzi’ nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ateganyijwe mu k’Ukuboza 2020.
Perezida Magufuli yari yasabye kuba yahabwa andi mahirwe yo kuyobora indi manda, aho yatangaga impamvu y’uko hari imishinga n’ibikorwa bitandukanye byateguwe muri manda ye ya mbere nyamara ikaba igiye kurangira bimwe muri byo bidashyizwe mu bikorwa.
Inama nkuru y’ishyaka CCM yabereye mu murwa mukuru wa politike Dodoma, yitabiriwe n’abayobozi b’iri shyaka 1,822. Aba bayobozi bahisemo Magufuli nk’umukandida ku mwanya wa perezida ku bwiganze bw’amajwi 1822, angana na 100% by’abatoye bose kuko nta watoye oya cyangwa ngo yifate.
Itegekonshinga rya Tanzania ryemerera Magufuli kutarenza manda 2. Aramutse atowe, yazayobora iki gihugu kugeza mu mwaka wa 2025 aho azaba agejeje ku myaka 65 y’amavuko.
Uretse abayobozi bakuru ba CCM, iyi nama yari yitabiriwe n’abahagarariye ibihugu nk’u Burundi, Mozambique, Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Sudani yEpfo ndetse na Vietnam.
Umunyamabanga Mukuru wa CCM, Bashiru Ally yavuze ko iri shyaka ryaboneyeho no gutangaza gahunda yaryo y’ibikorwa mu myaka iri imbere, harimo guha akazi abaturage bagera kuri miliyoni 8, guteza imbere ubuhinzi no kwihaza mu biribwa n’ibijyanye n’amazi n’amashanyarazi.
Uretse Perezida wa mbere wa Tanzania, Julius Kambarage Nyerere wayoboye imyaka 21 kuva mu 1964 kugeza mu 1985, abandi bagiye bayobora manda 2 z’imyaka 10 kandi bose baturukaga mu ishyaka rya ‘Chama Cha Mapinduzi’.



2 Responses
Magufuli yemejwe n’ishyaka rye nk’umukandida mu matora ya Perezida
Muraho mukosorekumwaka Nyerere yayoboyeho
Magufuli yemejwe n’ishyaka rye nk’umukandida mu matora ya Perezida
Muraho mukosorekumwaka Nyerere yayoboyeho