Colonel Sekaramba Sylivestre, Umunyamabanga Mukuru w’ikipe ya APR FC, yatangaje ko rutahizamu Sugira Ernest atari muri gahunda y’abakinnyi umutoza wa APR FC yifuza gukoresha mu mwaka w’imikino utaha, ahishura ko bakwemera kumugurisha mu gihe haba habonetse ikipe izemera kugura amasezerano ye.
Sugira Ernest wageze muri APR FC muri 2017 avuye muri AS Vita Club yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aracyafitanye na yo amasezerano azarangira mu mwaka utaha.
Ni umwe mu bakinnyi APR FC yatakarijeho amafaranga menshi imuvuza imvune yagize nyuma gato y’uko yari amaze kuyigeramo, aho akiriye ntiyumvikana n’umutoza Mohammed Adil Erradi utoza APR FC watumye iyo kipe imutiza muri Rayon Sports.
Iyo Rayon Sports yamaze kwandikira APR FC iyisaba kongera kuyitiza uriya mukinnyi, gusa ntabwo APR FC irasubiza ibaruwa yayo.
Mu gihe bamwe mu bafana ba APR FC batekerezaga ko Sugira ashobora kugaruka mu kipe nyuma y’uko arangije amasezerano ye y’amezi atandatu nk’intizanyo ya Rayon Sports, umunyamabanga wa APR FC yahishuye ko uyu rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi atari mu bakinnyi bifuza gukoresha mu mwaka utaha w’imikino.
Aganira na RBA yagize Ati: “Twamubwiye ko aramutse abonye ikipe yagura amasezerano y’umwaka asigaye, iyo ari yo yose yaza twavugana, ariko muri make mu bakinnyi tuzaba dufite mu mwaka utaha umutoza ntabwo amufite muri gahunda.”
Amakuru yavugaga ko hari abandi bakinnyi batatu APR FC yifuza gutiza, barimo Itangishaka Blaise, Nkomezi Alex cyo kimwe na rutahizamu Nizeyimana Djuma. Kuri aba bakinnyi Umunyamabanga wa APR FC yavuze ko Nkomezi ari we wenyine bazarekura.
Ati: “Djuma ni bwo yari akiva mu mvune, ariko kandi aho yagiye abonera umwanya wo gukina rwose yarigaragaje neza. Blaise na we yari akiri mu mvune ariko ubu amaze gukira, ntabwo wafata umukinnyi wari usanzwe akina neza kubera ko avunitse ngo uhita umusezerera, ntabwo byaba ari byo.”
Afande Sekaramba yanabajijwe ku makuru y’umutoza Nabil Bekroui bibugwa ko yamaze gutandukana na APR FC, avuga ko uyu mutoza azarangiza amasezerano ye ku wa 15 Nyakanga, gusa ahishura ko bashobora kumuganiriza akaba yayongera.


