Huye: Abahinga umuceri bashinja ubuyobozi bwa koperative kubasiga mu bihombo batazivanamo

Sangiza iyi nkuru

Abahinga umuceri mu gishanga cya Rwasave giherereye mu Karere ka Huye barataka igihombo batewe n’ubwari ubuyobozi bw’amakoperative ya COAIRWA ndetse na Twongere Umusaruro bumaze imyaka igera kuri ibiri buvuye muri izi nshingano, bavuga ko batazashobora kucyikuramo.

Aba bahinzi bavuga ko bamaze imyaka itatu bahingira kwishyura amadeni bafatiwe n’ubuyobozi bw’aya makoperative, butakibarizwa muri izi nshingano kuko ngo bamwe mu bari babugize bari hanze y’igihugu.

Umuhinzi waganiriye na bwiza.com yavuze ko ubuyobozi bwa koperative ya COAIRWA bwabafatiye inguzanyo y’100,000 Rwf nk’abacuruzi kandi ari abahinzi, ubu bakaba bishyura inyungu y’umurengera. Agira ati: “Tugitangira guhinga umuceri, twawusaruraga tuwujyana iwacu. Byatugiriraga akamaro kuko twaranaryaga, none ubu ngubu ntitubona umuceri wo kurya n’amafaranga ntituyabona.”

Yakomeje ati: “Amadeni bagiyemo ngo ni amadeni atarangira. [Abayobozi ba koperative n’abakozi] bari hanze barigendeye, badusize mu gihirahiro. Batugurije amafaranga y’ubucuruzi kandi twe turi abahinzi, bakagenda bagafata amafaranga yunguka cyane. Icya kabiri, ayo twishyuye yose ntiyageze kuri banki, banki yakomeje kutubarira inyungu.” Avuga ko amafaranga yo kwishura iyo nguzanyo yamaze kuyikuba kane, ideni abarirwa rikaba rigera mu 400,000 Rwf.

Mugenzi we na we yari yahawe ideni ry’100,000 Rwf ryaturutse muri Urwego Bank, gusa ngo yabonye bari kumwishyuza inyungu nyinshi, yiyemeza kugurisha inka ye. Ati: “Ayo mafaranga nari nayaguze ihene, ariko nabonye ko bakuba cyane, ngurisha inka nari mfite, mpita mbasubiza amafaranga yabo.” Avuga ko iyi nyungu bajya kuyihabwa batari basobanuriwe ibyayo, bikaba byarabateye ubwoba.

Avuga ko kandi imanuka ry’ibiciro by’umuceri ryabateje ibindi bihombo, cyane nko mu 2016 ubwo ikiro cy’umuceri cyari gifite agaciro ka 320 Rwf, icyo gihe bikaba byaramanuwe kugeza kuri 230 Rwf. Ngo icyo gihe bamwe mu baturage bahise bahagarika guhinga muri iki gishanga. Byabaye ngombwa ko abadepite binjira muri iki kibazo, babaza uwagennye ibiciro uburyo babimanura kugeza kuri aya mafaranga. Uyu avuga ko igiciro cy’umuceri cyazamuwe, kikaba kiri hagati ya 310 na 330 Rwf gusa ngo ariko kiracyari hasi ugereranyije n’ibindi bihingwa nk’ibishyimbo bigeze muri 700 Rwf ku kiro.

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange yatangaje ikibazo kiri muri izi koperative ubuyobozi bw’Akarere ka Huye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative bamaze igihe bagikurikirana. Na we yemeza ko imikorere mibi yaranze aya makoperative yatumye abamo imyenda ibiho by’imari bakorana. Ati: “Ibyo bizagira uko bikemuka, kandi byakozwe n’ubugenzuzi, ubugenzuzi burahari, raporo irahari, kandi irimo irasuzumwa n’inzego zibifitiye ububasha. (…)Icyo twumvikanye ni ukugira ngo ibyagaragajwe mu bugenzuzi, ababigizemo amakosa bakurikiranwe kugira ngo koperative ikomeze kubaho neza.”

Meya Sebutege avuga ko hari abari inyuma y’ibi bihombo bigeze gukurikiranwa, raporo ishyikirizwa ubugenzacyaha. Ati: “Icyo twumvikanye ni ukugira ngo ibyagaragajwe mu bugenzuzi, ababigizemo amakosa bakurikiranwe kugira ngo koperative ikomeze kubaho neza.” Gusa ngo byose biracyasesengurwa, nibigaragara ko nta ruhare umuturage (umuhinzi) yabigizemo, azarenganurwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *