Umukuru w’Igihugu cya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yavuze ko yasabye Minisiteri y’Uburezi mu gihugu cye kumukorera urutonde rw’abakinnyi b’Abagande begukanye imidari mu marushanwa atandukanye kuva mu 1954, kugira ngo abahembe baba bazima cyangwa barapfuye.
Perezida Museveni yabitangaje ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri, mu butumwa yageneye abaturage b’igihugu cye.
Museveni yihaye umuhigo wo guhemba abakinnyi bose bahesheje Ugandan ishema, ubwo yakomozaga kuri Nyakwigendera Jimmy Kirunda wari Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Uganda ‘The Cranes’ mu gikombe cya Afurika cyo mu 1978, witabye Imana muri Gicurasi uyu mwaka azize indwara y’umutima.
Perezida Museveni yemeza ko nk’umukinnyi wa ruhago, yakundaga gukurikirana amakuru y’imikino itandukanye mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, gusa nyuma akaza kugenda abivamo kubera ibibazo bishingiye kuri Politiki byibasiye Uganda kuva mu 1966.
Umukuru w’Igihugu cya Uganda yemeza ko mu bakinnyi yibuka harimo ibyamamare mu iteramakofe nka Seruwagi na Tom Kawere, Umunya-Kenya Serafino Antao wamamaye mu gusiganwa ku maguru, ndetse n’ibyamamare muri ruhago nka Joe Kadenge wo muri Kenya n’Umugande David Otti.
Abandi Museveni yavuze ko yibuka muri Afurika y’Iburasirazuba ni Kipchogue Keino wakoreye amateka muri Marathon y’i Mexico mu 1968, Akii Bua witwaye neza mu gusiganwa muri metero 400 mu masiganwa yari yabereye i Munich mu Budage mu 1972 ndetse n’umusirikare wa Tanzania witwa Filbert wegukanye umudari mu mikino Olympique.
Museveni avuga ko mu batwaye imidari atumvusemo Nyakwigendera Kirundo, ibyatumye yiyemeza gutanga imidari ku bakinnyi bose bitwaye neza.
Ati: “Ndasaba Minisiteri y’Uburezi kundonderera abakinnyi bose b’intangarugero ba Uganda ku rwego rw’umugabane wa Afurika, mu mikino ya Common Wealth ndetse n’imikino Olempike kuva mu 1954, ubwo Etolu usimbuka intera ndende yari ahagarariye Uganda i Perth muri Australia mu mikino ya Commonwealth. Ndibuka neza ifoto ye. Umuntu wese wegukanye umudari wa zahabu, feza cyangwa umuringa, agomba guhembwa yaba muzima cyangwa yarapfuye.”
Perezida Museveni yavuze ko umukinnyi uzaba yarapfuye umudari we uzahabwa umuryango we.


