G_Q6q4PWsAAvVsF

Ndayishimiye yagaragaye ari mu mwuka mu mwiherero w’amasengesho

Sangiza iyi nkuru

Umwiherero w’amasengesho w’ishyaka riri ku butegetsi, mbere ya kongere izatorerwamo abayobozi bashya ku itariki ya 25 Mutarama, watangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Mutarama, utangizwa n’amasengesho yabereye mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega.

G Q7dM3WAAAe0WT

Iyi minsi itatu yo gusabana no gusenga, yatangijwe na misa yabereye kuri kiliziya ya Saint François d’Assise ya Paruwasi i Magarama, isomwa na Arkiyepiskopi wa Gitega, Musenyeri Bonaventure Nahimana.

G Q6q4PWsAAvVsF 1

Aya masengesho yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye n’umugore we, Evelyne Ndayishimiye. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, n’abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo mu ishyaka riri ku butegetsi kuva 2005.

G Q8BDqXMAAwppa

Nyuma ya misa, ibikorwa byakomereje kuri stade Ingoma muri Gitega.

G Q7Z VW0AAWtUD

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Président Ndayishimiye yarikumwe na Evelyne Ndayishimiye canke yarikumwe na Angeline Ndayishimiye?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *