Umwiherero w’amasengesho w’ishyaka riri ku butegetsi, mbere ya kongere izatorerwamo abayobozi bashya ku itariki ya 25 Mutarama, watangiye kuri uyu wa Kane, itariki ya 22 Mutarama, utangizwa n’amasengesho yabereye mu murwa mukuru wa politiki w’u Burundi, Gitega.

Iyi minsi itatu yo gusabana no gusenga, yatangijwe na misa yabereye kuri kiliziya ya Saint François d’Assise ya Paruwasi i Magarama, isomwa na Arkiyepiskopi wa Gitega, Musenyeri Bonaventure Nahimana.

Aya masengesho yitabiriwe na Perezida Ndayishimiye n’umugore we, Evelyne Ndayishimiye. Hari kandi Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka rya CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, n’abandi bayobozi bo mu rwego rwo hejuru bo mu ishyaka riri ku butegetsi kuva 2005.

Nyuma ya misa, ibikorwa byakomereje kuri stade Ingoma muri Gitega.




One Response
Président Ndayishimiye yarikumwe na Evelyne Ndayishimiye canke yarikumwe na Angeline Ndayishimiye?