Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa

Sangiza iyi nkuru

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa gatatu tariki ya 15 Nyakanga, yemeje ko insengero zongera gukora, mu gihe serivisi zitandukanye zirimo ubucuruzi bw’utubari, imipaka ndetse n’amashuri zizakomeza gufungwa.

Ni Inama yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

Itangazo ry’ibyemezo by’iyo nama ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe, rivuga ko “Insengero zemerewe gukora, ariko uburenganzira bwo gufungura bukazajya butangwa n’inzego z’ibanze zimaze kugenzura ko hubahirijwe amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima.”

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente washyize umukono kuri iryo tangazo, yavuze ko amabwiriza arambuye ku ngingo yo kubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima azatangwa na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Itangazo rivuga ko imipaka igomba gukomeza gufungwa uretse amakamyo yo mu karere atwara ibicuruzwa yemerewe kwambuka. Abanyarwanda baba mu mahanga n’abandi bantu basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato.

Ibindi bikorwa kugeza ubu bitemerewe gukora ni utubari, ibikorwa by’imikino y’amahirwe ndetse n’amateraniro yo mu ngo, mu gihe amashuri na yo agifunze kugeza muri Nzeri uyu mwaka.

Ku bijyanye n’abaturage b’akarere ka Rusizi bamaze igihe muri gahunda ya Guma mu rugo, itangazo ry’ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri rivuga ko “Ingendo hagati mu karere ka Rusizi ku bahatuye ziremewe, ariko ingendo zo kuva no kujya muri ako karere zirabujijwe.”

Amakamyo atwara ibicuruzwa ni yo yemerewe kwinjira no gusohoka mu karere ka Rusizi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa
    Mudukorere ubuvugizi na Abanyonzi bakomorerwe bakore pe

  2. Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa
    Mudukorere ubuvugizi na Abanyonzi bakomorerwe bakore pe

  3. Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa
    Ngewe mbona Insengero z’iki gihe zimeze nka Butike.Nyamara usomye muli bibiliya,usanga imirongo myinshi idusaba gukorera Imana ku buntu,tukabifatanya n’akazi gasanzwe.Urugero,nubwo Pawulo yirirwaga mu nzira abwiriza abantu,ntabwo yasabaga icyacumi.Ahubwo yabifatanyaga no kuboha amahema akayagurisha.Pastor afite umushahara wa buri kwezi.Icyacumi bitwaza,cyari kigenewe gusa ubwoko bw’Abalewi,kubera ko batagiraga amasambu.Amategeko menshi ari muli bibiliya yarebaga Abayahudi gusa.Urugero,Imana yabategetse gukebwa,ndetse utabikoze yagombaga kwicwa.Ariko Isezerano Rishya rivuga ko Gukebwa ku Bakristu ari ku mutima.Tuge dushishoza aho gupfa kwemera ibyo pastors batubwira.Akenshi biba ari mu nyungu zabo,bihabanye n’ibyo Imana idusaba.Umukristu nyakuri,ni uwigana Kristu n’Abigishwa be.

  4. Insengero zemerewe kongera gukora, utubari dukomeza gufungwa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *