Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kuri uyu wa gatanu rweretse itangazamakuru abarwanyi 57 bashyikirijwe u Rwanda, bakurikiranweho ibyaha bitandukanye birimo kugambirira guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri 57 berekanwe harimo 29 babarizwaga mu mutwe wa P5, batanu bo mu mutwe wa RUD-URUNANA, barindwi ba FDRL-FOCA na 14 bo muri FLN.
Aberetswe itangazamakuru ni abafatiwe mu mashyamba ya Congo n’Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye mu Ukuboza umwaka ushize, mbere yo gushyikirizwa u Rwanda.
Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Bahorera Dominique, yavuze ko bariya barwanyi bakurikiranweho ibyaha bine, nyuma yo kubafata ikigomba gukurikiraho kikaba ari ukubashyikiriza ubushinjacyaha.
Bahorera yagize ati: “Barakekwaho ibyaha bine by’ingenzi, harimo icyaha cyo kurema umutwe w’Ingabo zitemewe no kuwubamo, kurema umutwe w’iterabwoba n’ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba, ubwicanyi no gusahura ndetse n’ubugambanyi ku cyaha cyo kugirira nabi ubutegetsi.”
Umuvugizi wa RIB yavuze ko bamwe mu barwanyi beretswe itangazamakuru bari babanje kujyanwa mu ngando mu kigo cya Mutobo kiri mu karere ka Musanze, gusa bikaza kugaragara ko bafite ibyaha bakurikiranweho bakoze.
Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwavuze ko bugomba gushyikiriza ubushinjacyaha bariya barwanyi mu byiciro bibiri, icya mbere kikaba kirimo abarwanyi 34 bo muri P5 na RUD-URUNANA bazashyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare, bijyanye no kuba hari abasirikare b’u Rwanda bari kuburanishwa bakoranye na bo ibyaha.
Ikindi kiciro kirimo abarwanyi 23 bo muri FDLR na FLN bagomba gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa Repubulika, kugira ngo bashyikirizwe ubutabera bugomba kubaburanisha ku byaha bakurikiranweho hakurikijwe icyo amategeko ateganya.


