Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko rutahizamu Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo, imushimira ku byo yayikoreye mu mwaka umwe yari amaze ayikinira.
Rayon Sports ibinyujije kuri Twitter yayo yagize iti: “Dushobora kubyemeza. Yannick Bizimana yamaze gutandukana na Gikundiro. Buri wese muri Rayon Sports arashimira Yannick ku byo yakoreye Rayon Sports tukanamwifuriza ibyiza muri kariyeri ye mu bihe bizaza.”
Rayon Sports ntiyahishuye aho Bizimana Yannick yerekeje, gusa amakuru amaze igihe ariho avuga ko uyu rutahizamu ukiri muto yamaze gusinyira ikipe ya APR FC.
Amakuru avuga ko APR FC yamuguze miliyoni 22 z’amafaranga y’u Rwanda, ikazamwereka itangazamakuru kuri iki cyumweru hamwe n’abandi bakinnyi batatu yasinyishije, barimo Nsanzimfura Keddy wakiniraga Kiyovu Sports, Ndayishimiye DieudonnĂ© wakiniraga AS Muhanga cyo kimwe na Ruboneka Jean Bosco bakinanaga.
Bizimana Yannick ubwe yigeze guhishura ko yamaze kwerekeza muri iyo kipe y’ingabo z’igihugu, mu kiganiro yagiranye kuri terefoni na Hakundukize Adolphe ukinira AS Muhanga gusa bitazwi uwakigejeje mu itangazamakuru.
Bizimana Yannick yari umukinnyi wa Rayon Sports kuva mu mpeshyi ya 2019, nyuma yo kuyigeramo akubutse muri AS Muhanga yari yafashije kwitwara neza muri Shampiyona yo muri uwo mwaka.

4 Responses
Rayon Sports yemeje ko Bizimana Yannick atakiri umukinnyi wayo
Ahaaa!!ubuse biriya bisambo biyobowe na Sadate byahakanaga iki erega neza neza equipe umugabo arayishimuse birarangiye nihatari

Bazajya bivamo nk’inopfu, ntawuhisha ukuri iteka ryose, uzi aho Munyakazi yahereye abihakana ngo ni abaturangaza? ba uretse na MUGISHA Gilbert arakurikiraho, Rayon Sports waragowe Pe! Sadate arayirimbuye.