HBNVB-hWcAAn7Xx

Addis Abeba: PM Nsengiyumva yahuye na ba perezida ba Kenya na Namibia

Sangiza iyi nkuru

Mu Nama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kuri iki Cyumweru yahuye na Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah wa Namibia ndetse na Perezida William Ruto wa Kenya.

Perezida wa Kenya, William Ruto, abinyujije kuri X na we yemeje ko yahuye na Minisitiri w’Intebe baganira ku kurushaho gukomeza umubano uri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Ati: “Twemeranyije gushimangira umubano wa dipolomasi no kurushaho kunoza ubufatanye bw’ibihugu byombi kugira ngo duteze imbere inyungu dusangiye kandi dukore impinduka muri Afurika no ku Isi yose.”

HBNzN7UasAEp07B

 

Minisitiri w’Intebe Justin Nsengiyumva yari Addis Abeba, aho yagiye guhagararira Perezida wa Repubulika mu nama ya 39 y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabaye tariki 14-15 Gashyantare.

HBNCYRBWEAAiHwz

Kuri iki Cyumweru kandi, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma y’Akanama gashinzwe Sudani y’Epfo, aho abayobozi basuzumye intambwe imaze guterwa n’imbaraga zikomeje gushyirwamo ku rwego rw’akarere hagamijwe kugera ku mahoro n’umutekano.

HBHZSNUXYAAbenr

Mbere y’Inama ya 39 isanzwe y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ku itariki 14 Gashyantare, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye inama y’Abakuru b’ibihugu yigaga ku kwihutisha igabanuka ry’impfu z’ababyeyi bapfa babyara muri Afurika.

Mu ijambo rye, yagaragaje ko: “Nta gihugu gishobora kwemeza ko cyageze ku iterambere rirambye mu gihe abagore bagipfa batanga ubuzima. Kubaho k’umubyeyi nyuma yo kubyara ni kimwe mu bipimo bisobanutse byerekana imbaraga z’urwego rw’ubuzima, imikorere myiza ya serivisi za Leta n’agaciro igihugu giha abaturage bacyo.”

HBJCvWmW0AAzwsf

Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva kandi uwo munsi yahuye na Dr. Richard Hatchett, Umuyobozi Mukuru wa CEPI, ihuriro rigamije ubufatanye mpuzamahanga mu gukora inkingo zirwanya indwara z’ibyorezo ndetse no gutanga ubutabazi bwihuse igihe hadutse icyorezo.

HBJCv57W0AAdmMY

Baganiriye ku gukomeza ubufatanye mu kurushaho kongera ubushobozi bw’u Rwanda na Afurika bwo kwitegura no guhangana n’ibyorezo, harimo gukora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi, gushyiraho amategeko ya ngombwa no kwihutisha ikorwa n’itangwa ry’inkingo mu gihe habayeho ibyorezo bitunguranye.

HBHxjgSXgAAjt5z 1

 

Kuwa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yari yifatanyije n’abandi bayobozi mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya 39 isanzwe y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Insanganyamatsiko y’iyi Nama muri uyu mwaka yagarutse ku guharanira ko amazi meza n’ibikorwa by’isuku n’isukura biboneka ku buryo burambye hagamijwe kugera ku ngamba zikubiye mu Cyerekezo 2063.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *