Museveni azitabira inama iziga ku ishoramari izabera i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yamaze kwemeza kuzitabira inama nyafurika ku ishoramari (GTAIS) ku bufatanye na COMESA, iteganyijwe kuzabera mu mujyi wa Kigaki mu kwezi gutaha.
MuseveniNiceOne
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na TGAIS-COMESA Rwanda rivuga ko Museveni yemeje ko azitabira iyi nama ku ishoramari izabera i kigari tariki 5-6 Nzeri uyu mwaka.
Perezida Museveni yagaragaje ubushake mu guteza imbere ubufatanye mu ishoramari n’ibihugu by’ibitururanyi ndetse n’amahanga ndetse akaba agira uruhare mu guteza imbere imibanire n’ubukungu mu bihugu bigize akarere k’ibiyaga bigari.
Iyi nama izaba iyobowe na Perezida wa repuburika y’u Rwanda, Paul Kagame ikazaba igamije kuzamura ishoramari mu bice bitandukanye harimo uburezi, ikoranabuhanga, iterambere n’ubukungu.
Paul Sinclair wa TGAIS yavuze ko iyi nama igamije kurebera hamwe amasezerano nyafurika yo gushyiraho ihuriro ku ishoramari, izafasha kuzamura ubufatanye ndetse bikazagirwamo uruhare n’abayobozi b’ibihugu bya Afurika.
Iyi nama kandi izitabirwa n’abayoboye ibigega byishingira abakora ishoramari byose, ndetse n’ibigega bifasha mu by’ubuzima n’ibindi bigo bigira uruhare mu guteza imbere ishoramari ku mugabane wa Afurika.
Iyi nama nyafurika ku ishoramari ni amahirwe yo guhuza umurongo w’ishoramari kugirango hazamurwe isoko mpuzamahanga n’ishoramari ku mugabane wa Afurika, no ku karere k’iburasirazuba.
Iyi nama izahuza abahagarariye abashoramari bagira uruhare rwo gutanga arenga miriyari 250 z’amadorali y’amerika mu bigega biteza imbere umugabane, ndetse n’abayobozi b’ibihugu, abaminisitiri, n’abayobozi bahagarariye abikorera.
Raporo yashyizwe ahagaragara mu nama yahuje Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) Francis Gatare hamwe na Dr Sindiso Ngwenya umunyamabanga mukuru wa COMESA, Lord Dolar Amarshi Popat uhagarariye ubucuruzi muri Guverinoma y’Ubwongereza mu u Rwanda na Uganda, Dr Youssef Boutros Ghali wigeze kuyobora komite mpuzamahanga y’ifaranga n’imari, na Carole Kariuki uhagarariye urugaga rw’abikorera muri Kenya yagaragaje ko muri uyu mwaka wa 2016 ishoramari mu mishinga nyafurika y’iterambere yazamutseho 0.6% ugereranyije n’umwaka wa 2015.
TGAIS yatangaje ko yahisemo ko iyi nama yabera mu Rwanda kuko u Rwanda rugira uruhare rugaragara mu kuzamura ishoramari ndetse rukaba ruri mu bihugu bifite ubukungu buzamuka ku muvuduko wo hejuru.
U Rwanda ruza mu bihugu bya mbere byorohereza ishoramari muri Afurika ndetse rwazamutse 8% ku musaruro mbumbe w’igihugu GDP.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Tuyishime Malachie/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *