Burundi: Imirima ya Perezida Nkurunziza yatwitswe irashya irakongoka

Sangiza iyi nkuru

Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi ni uko abaturage batazwi bo muri komini Muyinga baraye batwitse imirima ya Perezida Nkurunziza irashya irakongoka.
nkur
Iyi mirima ngo ikaba yari ihinzemo inanasi, urutoki n’ibindi, iyo mirima ikaba yarahingishijwe na Nkurunziza nk’uko n’ubundi ari umutungu we bwite utari uwa Leta.
Iyo mirima iherereye muri Zone Murama hafi y’umupaka y’u Burundi na Tanzania! Abakoze ibyo bakaba baratabwa muri yombi.
Mu gihe iyo mirima yarindwagwa n’abasirikare, ubwo yashyaga bose ngo babuze icyo bakora bategereza ko wizimya.
Mu minsi ishize nibwo abanyeshuri bafashe ifoto ya nkurunziza bayikoreraho ibyamfura mbi, bayishushanyamo ibyo bashaka ndetse banandikaho amagambo yo kumusebya.
Aba banyeshuli bakaba ari abo muri iyi komini Muyinga, ibi bikaba bikomeje kugaragaza ko hari urwabo aba baturage bafitiye umukuru w’igihugu cyabo aka wa mugani w’ikinyarwanda uvuga ko “ukubise imbwa aba ashaka shebuja”
Ibikorwa by’urugomo ku bikorwa bya Perezida Nkurunziza n’abamushyigikiye byatangiye nyuma yaho atangarije ko aziyamamaza kuri manda ya 3, benshi bafata nkaho inyuranyije n’amategeko.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *