Guverinoma ya Kenya yatangaje ko umubare w’abahitanwe n’imvura nyinshi n’umwuzure mu murwa mukuru, Nairobi, n’ahandi wikubye hafi kabiri bagera kuri 42, nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku Cyumweru.
Imvura ikaze yaguye kuwa Gatanu yateje umwuzure mwinshi kandi ukabije, bituma abantu bamwe barohama, imodoka zitwarwa n’amazi kandi bihagarika ingendo ku kibuga cy’indege nyamukuru cy’iki gihugu.
Mbere hari hatangajwe ko hapfuye 23 nk’uko bitangazwa na Reuters nubwo hari n’abavugaga ko ari 25.
Minisitiri w’imirimo ya Leta n’iterambere rya muntu, Geoffrey Kiringa Ruku, yatangaje ko abashinzwe ubutabazi baturutse mu nzego zitandukanye harimo n’abasirikare, bari bagikora ibikorwa byo gushakisha no gutabara hirya no hino mu gihugu.


