Ikipe y’igihugu ya Iran ishobora kutazitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, nyuma y’uko ubuyobozi bwa siporo muri Iran buvuze ko igihugu kitazitabira iri rushanwa kubera intambara iri hagati ya Iran, Amerika na Israel.
Minisitiri wa Siporo wa Iran, Ahmad Donyamali, yatangaje kuri televiziyo ya Leta ko igihugu cye kidashobora kohereza ikipe mu gikombe cy’isi kizabera muri Amerika. Yavuze ko iki cyemezo gifitanye isano n’ibitero byagabwe kuri Iran, byahitanye ubuzima bw’Umuyobozi w’Ikirenga w’iki gihugu, Ali Khamenei.
Yagize ati: “Kubera ko ubutegetsi bw’iki gihugu bwishe umuyobozi wacu, ntidushobora na rimwe kwitabira irushanwa rizaberayo.”
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba ari cyo cya mbere kizitabirwa n’ibihugu 48, kikazakinirwa mu bihugu bitatu: Amerika, Canada na Mexico. Biteganyijwe ko imikino izagera kuri 108 mu minsi 39.
Iran yari yamaze kubona itike yo kwitabira iri rushanwa nyuma yo kuyobora itsinda mu majonjora yo ku mugabane wa Asia.
Niba Iran yivanye mu irushanwa, FIFA ishobora gufata imyanzuro itandukanye. Amategeko ya FIFA ateganya ko ishobora:
Gusimbuza Iran indi kipe,
Cyangwa igasigira itsinda ryayo amakipe atatu gusa.
FIFA ifite uburenganzira bwo gufata icyemezo cyose ibona gikwiye mu gihe igihugu cyikuye mu irushanwa kubera impamvu zidasanzwe.
Mu makipe ashobora gusimbura Iran harimo ayari hafi kubona itike mu majonjora, nka: United Arab Emirates na Iraq.
Hari n’abavuga ko FIFA ishobora no kureba ku yandi makipe ku isi atabonye itike ariko afite amanota menshi ku rutonde rw’isi.
Mu mateka y’amarushanwa akomeye, byigeze kuba mu 1992 ubwo Denmark yasimburaga Yugoslavia mu gikombe cy’u Burayi. Denmark yahise ikora amateka itwara iryo rushanwa.
Kugeza ubu, FIFA iyobowe na Gianni Infantino ntiratangaza icyemezo cya nyuma. Icyakora, niba Iran yivanyemo ku mugaragaro, bizaba ari ubwa mbere mu mateka ya y’Igikombe cy’Isi ikipe ikomeye yikuye mu irushanwa mu gihe riri hafi gutangira.


