Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko kugira ngo ibikorwa byo kurwanya iterabwoba ingabo z’u Rwanda zirimo mu ntara ya Cabo Delgado bikomeze bisaba inkunga ihagije, mu gihe amakuru avuga ko iyo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaga ishobora guhagarikwa.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, asubiza inkuru y’ikinyamakuru Bloomberg ivuga ko amasezerano y’inkunga y’amafaranga EU igenera ibikorwa bya RDF i Cabo Delgado azarangirana na Gicurasi 2026.
Inkunga ya miliyoni 20 z’ama-Euro yemejwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu bigize, EU ubwo bahuriraga mu nama yabereye i Bruxelles mu Bubiligi ku wa 18 Ugushyingo 2024.
Yaje ikurikira indi nka yo yemerewe Ingabo z’u Rwanda mu Ukuboza 2022.
Ihagarikwa ry’aya masezerano rije nyuma y’ibihano Amerika yafatiye RDF, ishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23.
Makolo yavuze ko kuba u Rwanda rwakomeza kohereza Ingabo zarwo mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba muri Mozambique, mu gihe byaba bikenewe koko, bizaterwa n’inkunga ihagije kandi ibiteganyirijwe.
Yasobanuye ko z’u Rwanda zagiye muri Cabo Delgado mu 2021 zibisabwe na leta ya Mozambique kugira ngo zifashe igihugu cy’ikivandimwe, bityo ko amafaranga atari yo ya mbere.
Yavuze kandi ko ikiguzi ubutumwa bwa RDF i Cabo Delgado butwara u Rwanda gikubye inshuro 10 inkunga EU ibugenera.
Makolo yavuze ko usibye amafaranga menshi u Rwanda rushora mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe muri Cabo Delgado, “hiyongeraho n’ukwitanga kudasanzwe kw’abasirikare batakaza ubuzima kugira ngo Mozambique itekane.”
Umuvugizi wa Guverinoma yavuze ko umusaruro w’ubutumwa bwa RDF wigaragaza, kuko “abasivili basubiye mu ngo zabo, abana basubiye ku ishuri, ubucuruzi bwongeye gufungura, ishoramari rikomeye ry’abanyamahanga ryakomeje gukorwa.”
Yolande yagaragaje ko akazi kakozwe na RDF mu guhashya ibyihebe muri Cabo Delgado kagiriye umumaro abaturage b’iki gihugu, ndetse na kompanyi zahashoye imari mu bijyanye na gaz, ashimangira ko “gushyikikira igikorwa nk’iki si ubuntu bwaba buri kugirirwa u Rwanda.”
Yunzemo ati: “Mu gihe ubuyobozi bwa RDF bwabona ko imirimo ikorwa n’inzego z’umutekano z’u Rwanda i Cabo Delgado idashimwa, byaba bikwiriye gusaba Guverinoma guhagarika aya masezerano y’impande zombi yo kurwanya iterabwoba, Ingabo zikava yo.”


