Guverinoma y’u Rwanda kuri wa gatanu, yatangaje ko yakiriye mu buryo bw’ubugiraneza uwitwa Adham Amin Hassoun utagira ubwenegihugu, nyuma y’uko arangije igifungo muri gereza yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika yari afungiyemo.
Itangazo Guverinoma y’u Rwanda yasohoye, rivuga “Hassoun yimuriwe mu Rwanda mu ntangiriro z’iki cyumweru hakurikijwe amasezerano yo mu 1954 yerekeye Sitati y’abantu batagira ubwenegihugu, asobanura umuntu utagira ubwenegihugu nk’umuntu udafatwa nk’umwenegihugu w’igihugu na kimwe ”
Guverinoma y’u Rwanda kandi yavuze ko yakiriye Hassoun nyuma yo kugaragaza ubushake bwo kuza kuba mu Rwanda.
Adham Amin Hassoun si we muntu wa mbere utagira ubwenegihugu u Rwanda rwakiriye, kuko no mu myaka yashize hari abo rwagiye rwakira.
Adham Amin Hassoun Hassoun w’imyaka 58 y’amavuko, ni Umunya-Palestine wavukiye muri Lebanon wimukiye bwa mbere muri Amerika mu mpera z’umwaka wa 1980, mbere yo gutabwa muri yombi mu 2002 azira gutunga Visa yarengeje igihe.
Muri Kanama 2007 ari kumwe n’Uwitwa JosĂ© Padilla, Umunyamerika washinjwaga na Leta y’igihugu cye gukorana n’ibyihebe, bahamijwe icyaha cyo gucura umugambi no guha ibyihebe ibikoresho, maze bakatirwa igifungo cy’imyaka 15 n’amezi umunani.
Mbere y’uko atabwa muri yombi, Hassoun yari umuhanga mu bijyanye na mudasobwa, akaba yari atuye muri Broward ho muri Leta ya muri Florida.
Hassoun akirangiza igifungo cye muri 2017 yagombaga kwirukanwa ku butaka bwa Amerika, gusa kubera ko nta bwenegihugu yari afite yakomeje kuba muri gereza.
U Rwanda rwemeye kumwakira nyuma yo kurekurwa ku wa gatatu tariki ya 22 Nyakanga.

6 Responses
U Rwanda rwakiriye umuntu utagira ubwenegihugu wari umaze igihe afungiye muri Amerika
U Rwanda rukomeje kugira umutima wa kimuntu.
Ibi Ni ibyo twigishijwe n’amateka mabi yatumye twiga ko ikiremwa muntu kigomba kubahwa no kurengerwa Aho ariho hose KU isi. Bravo Rwanda!!

Turacyari abambere ,kuko buriya iyo waciye mubuzima bukomeye uba Uzi nagaciro mubuzima.bravon Rwanda