20260313_060310

Depite Mishiki wigambye igitero cyahitanye Umufaransakazi i Goma yirukanwe muri Wazalendo 

Sangiza iyi nkuru

Depite Willy Mishiki wari umuyobozi w’inama y’inararibonye y’imitwe ya Wazalendo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamaze kwirukanwa muri iriya mitwe nyuma yo kwigamba igitero cya drone cyagabwe i Goma cyikicirwamo abarimo Umufaransakazi wakoreraga UNICEF.

Ku wa 11 Werurwe ubwo Mishiki yaganiraga na Televiziyo ya TV5 Monde, yavuze ko kiriya gitero kiri mu mugambi wa Wazalendo wo kwisubiza Goma.

Ati: “Wazalendo twambariye urugamba rwo kwisubiza Goma duturutse muri Pariki ya Virunga. Ubu tuvugana turi muri Nyiragongo, mu ibirometero bike hafi y’umujyi. Ni yo mpamvu y’ibyo bitero bya za bombe.”

Ubuyobozi bwa VDP-Wazalendo mu itangazo bwasohoye, bwavuze ko bwafashe icyemezo cyo kwirukana Mishiki kubera “gutera impaka mu ruhame” no gutangaza “amagambo ashobora kongera umwuka mubi mu gihe igihugu kiri mu bihe bikomeye by’umutekano.”

Abayobozi ba VDP-Wazalendo bavuze ko amagambo ya Mishiki yateje urujijo kandi ashobora gukoreshwa n’abanzi babo mu kubashinja uruhare mu bitero byibasira abasivili.

Bavuze ko ayo magambo “yarenze ku murongo w’ibyo umuyobozi cyangwa umudepite yakagombye gutangaza”, mu gihe amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bw’igihugu.

Bavuze kandi ko gutangaza amakuru nk’ayo ku mugaragaro bishobora kugira ingaruka zikomeye kuri Wazalendo, imaze igihe ivuga ko igamije kurinda abaturage no gufasha ingabo za leta guhangana n’ihuriro AFC/M23 (Alliance Fleuve Congo).

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *