Uwahoze ari umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa n’abandi bareganwa icumi baraburanishwa mu bujurire guhera uyu munsi mu rubanza barezwemo gukoresha inkunga yahawe na Libya mu kwiyamamaza kwe mu 2007.
Ihangana rishya mu mategeko ry’amezi atatu riratangira kuri uyu wa Mbere, itariki ya 16 Werurwe, hafungurwa urubanza rw’ubujurire mu rubanza rw’abakekwaho kwakira inkunga Libya imbere y’Urukiko Mpanabyaha rwa Paris.
RFI yatangaje ko biteganijwe ko iburanisha rizakorwa n’itsinda rishya ry’abacamanza, biteganijwe ko rizakomeza kugeza ku itariki ya 3 Kamena.
Ku rwego rwa mbere, uwahoze ari perezida w’u Bufaransa w’imyaka 71 yagizwe umwere ku byaha bitatu bya mbere mu byo yaregwaga ariko ahamwa n’icyaha cyo kwifatanya n’abagizi ba nabi. Yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu, ihazabu y’amayero 100.000, n’imyaka itanu atemerewe gukora mu butegetsi.


