Nk’uko abatangabuhamya n’inzego z’umutekano babitangaza, ngo ibisasu byinshi byaturikiye mu murwa mukuru wa Irak, Bagdad, kandi byibuze abantu bane baguye mu gitero cyo mu kirere cyagabwe ku nyubako yakoreshwaga n’umutwe ushyigikiwe na Iran, mu gihe ibitero by’indege zitagira abapilote byibasiye Ambasade ya Amerika.
Igitero cyahitanye abantu mu Karere ka Jadriyah muri Bagdad, cyakurikiye urusaku rw’igisasu rwumvikanye hafi y’igipangu cya Ambasade ya Amerika mu gace ka karinzwe cyane i Bagdad ka Green Zone.
Amashusho n’amafoto, byagenzuwe na Al Jazeera, byerekana umuriro n’umwotsi uzamuka uva aho Ambasade ya Amerika iherereye, mu gihe andi mashusho yerekanaga ubwirinzi bw’ibitero byo kirere busama indege zitagira abaderevu nyinshi mu kirere hafi ya ambasade
Nk’uko Ibiro Ntaramakuru Reuters bibitangaza, ngo ubwirinzi bwa C-RAM bwa ambasade bwarashe byibura drone ebyiri mu gitondo cya kare kuri uyu wa Kabiri, mu gihe iya gatatu yagonze imbere mu gipangu. Umutangabuhamya yavuze ko umuriro n’umwotsi byagaragaye muri ako gace bizamuka biva imbere mu gipangu cya ambasade.
Nta bisobanuro byatanzwe ako kanya na Ambasade ya Amerika.
Ibi bitero biri mu rwego rw’ubwiyongere bw’ibitero hagati y’Ingabo za Amerika n’imitwe yitwaje intwaro yo muri Irak ishyigikiwe na Tehran mu gihe cy’intambara ikomeje ya Amerika na Israel kuri Iran. Nk’uko Ibiro Ntaramakuru, Reuters, bibitangaza ngo igitero gikomeye i Jadriyah muri Bagdad cyibasiye inzu yakoreshwaga nk’icyicaro gikuru cy’umutwe ushyigikiwe na Iran witwa Popular Mobilisation Forces (PMF).


