HDoh6ffXgAA1Mps

Abadepite bashimye ibisubizo byatanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo

Sangiza iyi nkuru

Abadepite bashimye ibisubizo mu magambo byatanzwe na Minisitiri w’ibikorwaremezo, Gasore Jimmy bikubiyemo ingamba zo gukemura ibibazo byagaragaye muri raporo y’ingendo rusange z’Abadepite harebwa iterambere ry’imijyi, imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka.

Mu byo yagaragaje harimo: Kugeza ibikorwaremezo ahagenewe gutura mbere y’uko hatangira guturwa;

Kuvugurura no kongerera ubushobozi ikoranabuhanga rihuza amakuru yose y’ubutaka;

Kunganira uturere gukora ibishushanyo mbonezamiturire;

Gahunda yatangiye yo gusana no kwagura 122 imiyoboro y’amazi mu turere 11;

Umushinga wo kuvugugurura imiyoboro y’amashanyarazi minini n’imito.

HDoh6feW8AAe0IG

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore kandi yamenyesheje abadepite ko rwiyemezamirimo watsindiye isoko ryo kubaka uruganda ruzatunganya amazi yanduye mu Mujyi wa Kigali yananiwe gukora ibyo yari yiyemeje.

Yavuze ko amasezerano y’akazi yarangiye ubu rwiyemezamirimo akaba ari mu gihe cy’inyongera kizarangirana n’uku kwezi kwa gatatu aho biteganyijwe ko mu kwa kane hazashakwa undi cyangwa hagafatwa izindi ngamba.

HDoh6fbXYAAfQtg

Ni umushinga watangiye mu 2023, aho urwo ruganda rwagombaga kubakwa ku Giticyinyoni.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *