1773999242117

Mutoni Assia yarwaye depression nyuma yo kubyarira muri Amerika

Sangiza iyi nkuru

Umukinnyi wa filime nyarwanda Mutoni Assia yavuze ko kubyarira muri Amerika byamugoye cyane, bikamuhinduraho byinshi mu buzima bwe bw’amarangamutima, ndetse akagera aho agira agahinda gakabije.

Yasobanuye ko ubwo yibarukaga umwana we wa mbere, byamubereye urugendo rukomeye kuko atari asanzwe azi neza uko yita ku mwana. Yahuye n’ikibazo cyo kubura amashereka, ibere rye rirabyimba cyane, bituma agira ububare bukabije ndetse bikamugora no konsa umwana we.

Assia yavuze ko ibyo bihe byamusigiye igikomere gikomeye, kuko yamaze iminsi myinshi yumva ababaye kandi ahangayitse, kugeza aho yisanga yanga no konsa kubera ububabare.

Yanavuze ko ubuzima bwo muri Amerika bwatumye yiga byinshi ari wenyine, kuko nta bantu hafi bari kumufasha nk’uko byari bimeze mu Rwanda. Yageze aho yiga kwita ku mwana byose wenyine, nko kumwambika, kumutekera no kumurera, kuko umugabo we yabaga ari ku kazi.

Nyuma y’imyaka isaga ine aba muri Amerika, Mutoni Assia yagarutse mu Rwanda, agaragaza ko nubwo byari bigoye, byamwigishije byinshi ku buzima n’inshingano zo kuba umubyeyi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *