20260321_114701

Abahamya ba Yehova bemerewe guterwa amaraso

Sangiza iyi nkuru

Umuryango wa Jehovah’s Witnesses watangaje impinduka nshya ku mabwiriza ajyanye no guterwa amaraso, aho ubu wemereye abayoboke bawo gufata icyemezo ku bijyanye no gukoresha amaraso yabo bwite mu buvuzi.

Iyi mpinduka yatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’uwo muryango, buzwi nka Governing Body, nyuma yo kuvuga ko byatekerejweho igihe kirekire kandi bigasengerwa. Ubu, umukristo wese muri uwo muryango yemerewe kwifatira icyemezo ku bijyanye no gukurwamo amaraso ye, akabikwa mbere, hanyuma akazasubizwamo mu gihe cyo kubagwa cyangwa ubundi buvuzi busaba amaraso menshi.

Ariko nubwo hari iyi mpinduka, uwo muryango ugikomeje guhagarara ku ihame ryawo ryo kutemera guterwa amaraso aturutse ku bandi bantu. Iri hame rimaze imyaka irenga 75, kandi ni kimwe mu bintu byihariye bitandukanya Abahamya ba Yehova n’andi madini.

Abayobozi b’uyu muryango basobanuye ko Bibiliya itavuga neza ku ikoreshwa ry’amaraso y’umuntu ku giti cye mu buvuzi, ari yo mpamvu ubu bemeye ko buri wese yakwifatira icyemezo ku bijyanye n’ayo maraso ye bwite.

Mu rwego rw’ubuvuzi, gukoresha amaraso y’umuntu ku giti cye (azwi nka autologous blood) bifatwa nk’uburyo bufite umutekano kurushaho, kuko bugabanya ibyago byo kugira ingaruka mbi cyangwa kwandura indwara ziturutse ku maraso y’undi muntu. Ariko nanone, abaganga bagaragaza ko bishobora gutuma umuntu agira amaraso make mu gihe yayatanze mbere y’igihe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *