20260321_180732

Icyo Green Party ivuga ku musanzu wa mituweli wiyongereye

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, rivuga ko rigikora isesengura ku bijyanye n’umusanzu wa mituweli uheruka kongerwa, mbere yo kuzakora ubuvugizi mu gihe byaba bibaye ngombwa.

Mu kwezi gushize kwa Gashyantare ni bwo iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, ryagaragaje ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza uzwi nka ‘Mituelle de SantĂ©’ wiyongereye.

Iteka rya Minisitiri w’Intebe rigaragaza ko umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere azajya atanga umusanzu wa 4,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka, kandi aya mafaranga akaba agomba kujya yishyurwa na Leta.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri azajya atanga umusanzu wa Frw 3,000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho Frw 1,000 Frw yishyurwa na Leta; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atange umusanzu wa Frw 5,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.

Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane we azajya atanga umusanzu wa 8,000 Frw kuri buri muntu ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatanu atange umusanzu wa Frw 20,000 Frw kuri buri muntu.

Urwego rwa mbere rurimo abantu batagira ikintu na kimwe binjiza mu kwezi, urwa kabiri rurimo abinjiza munsi ya Frw 30,000 ku kwezi mu gihe urwa gatatu rurimo abinjiza Frw ari hagati ya 30,000 na 60,000 ku kwezi.

Urwego rwa kane rwo rurimo abantu binjiza Frw ari hagati ya Frw 60,000 na 120,000 ku kwezi, mu gihe urwego rwa gatanu rurimo abantu binjiza hejuru ya Frw 120,000 ku kwezi.

Ubwo byamenyekanaga ko umusanzu wa mituweli wongerewe, hari benshi mu Banyarwanda bagaragaje impungenge z’uko bazagorwa no kubona ubwishyu bwawo.

Komiseri Mukuru mu ishyaka Green Party, Hon. Mugisha Alexis, ubwo kuri uyu wa Gatandatu yabazwaga n’itangazamakuru mu karere ka Nyaruguru ahabereye amahugurwa y’abarwanashyaka ku rwego rw’akarere icyo nk’ishyaka bavuga ku kuba umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza warongerewe, yavuze ko bagikora isesengura.

Ati: “Twebwe nka Green Party ntabwo dukora politiki y’icyuka, dukora isesengura. Iyo gahunda ije nk’iriya yatangarijwe Abanyarwanda vuba aha ngaha, ntabwo twihutira kuvuga ko ibangamye cyangwa se ngo twihutire gutanga ibisubizo biyisimbuza cyangwa se ibiyivuguruza.”

Hon. Mugisha yavuze ko mu byo Green Party igomba kubanza yasesengura harimo ubushobozi bwo guhaha ku muturage, itakara ry’agaciro k’ifaranga ry’igihugu, impuzandengo mituweli yari isanzweho yishyurwagaho ndetse n’impuzandengo inshyashya iriho.

Ati: “Ibyo byose tubishyira ku munzani, tukareba ngo ese ibihari bigiye gutanga umusaruro uruta uw’ibyari bisanzwe bihari? Cyangwa se biragaragara ko hari imbogamizi zigiye kuvuka ku buryo dushobora gusubira inyuma y’aho twari tugeze, cyangwa se tukaguma aho twari tugeze ntidutere imbere?”

Yunzemo ati: “Isesengura iyo rirangiye ni bwo duhagarara imbere y’itangazamakuru cyangwa se n’abandi tugomba gushyikiriza amakuru by’umwihariko nka Guverinoma dusaba gushyira mu bikorwa ibyo dukorera ubuvugizi, tukayitangariza ibyavuye mu isesengura ryacu, hanyuma amata yabyara amavuta icyifuzo twatanze kigahabwa umugisha na Guverinoma y’u Rwanda abaturage bakazabona igisubizo bifuzaga.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *