Madamu Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Gatandatu, itariki 21 Werurwe 2026 yongeye gukebura Umuryango Nyarwanda, asaba ababyeyi kongera kubaka ubusabane hagati yabo n’abana babo no kubigisha gukomera ku muco w’igihugu.
Ibi Madamu Jeannette Kagame yabitangarije aho yitabiriye Inama Nkuru ya 6 yāUrugaga rwāAbagore rushamikiye ku muryango wa RPF-Inkotanyi yabereye ku cyicaro gikuru cyāUmuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo kuri Intare Arena. Ni inama yahuje abagore basaga 2000 baturutse mu turere twose twāIgihugu ndetse no mu nzego zitandukanye zāubuyobozi, aho baganiraga ku ruhare rwāUmugore nkāUmusingi wāUmuryango.
Mu ijambo rye agaruka ku muryango, Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Mu Kinyarwanda tugira umugani mwiza uvuga koāUburere buruta ubuvukeā. Ntabwo rero twavuga iterambere ry’igihugu tutavuze umuryango, kuko ari wo shuri rya mbere, twese tubanza kunyuramo ndetse tunakomeza gutorezwamo.”

Yakomeje avuga ko “ibihe turimo byāiterambere ryihuta muri byose, cyane mu ikoranabuhanga, bituma hari imiryango imwe nāimwe, igaragara nkāitagifite ubushobozi bwo kubaka ubusabane hagati yāabana nāababyeyi.
Ibi bituma hari abana babona ababyeyi nkāabantu bahanganye, batabumva, ndetse hari nāababyeyi babona abana nkāabantu ābadashobotseā cyangwa barenze ihaniro; ibyo twakwita mu gifaransa āconflit de gĆ©nĆ©rationsā.
Avuga ko ariko ibi bidakwiye; kuko iterambere ryāibihe rikwiye ahubwo kuba imbarutso yāamahirwe yāiterambere ryāumuryango, ndetse ari ingenzi kwiga kubibamo neza kandi “tukamenya guhitamo ibijyanye nāindangagaciro nyarwanda zitwubaka”.
Madamu Jeannette Kagame yakomeje avuga ko “Uburere butangwa nāababyeyi bose bafatanyije baba abagore nāabagabo, ariko muri iyi nama ndagira ngo twongere twibukiranye ko nā ubwo umugore atari āushobora byoseā, uruhare rwe nkāumusingi wāumuryango nta kindi twarusimbuza”.

Yerekanye ko kubera amateka yāigihugu, hari Abanyarwanda benshi babaye mu buhunzi igihe kirekire, bakabyarira i mahanga, abana babo bagakurirayo, bakigayo bamwe bakanakorerayo.
Ati: “Byari byoroshye cyane kwibagirwa umuco wacu bagafata uwāibihugu bari barahungiyemo. Ariko banze guta umutima wāu Rwanda, ndetse bamwe aho bishoboka, bakoraga amatorero ngo hatoababakomokaho batazata umuco.
Amatorero yakomeje kuba ishuri rikomeye ryāindangagaciro na kirazira byāumuco nyarwanda, ariko rishyigikiwe nāumuryango. Muri icyo gihe cyāurugamba rwo kubohora igihugu, abagore bagize uruhare rukomeye mu gushyigikira no gukomeza umutima wāabari ku rugamba. Sinarenga aha ntashimiye ababyeyi batubyariye abatabazi, abagore batabaranye na basaza babo, ababyeyi bireranye abana mu gihe inkotanyi zaduciraga inzira itaha iwacu, ndetse nāabo bana babanye nāicyuho cyāintambara ndende ababyeyi babo barwanye.”
Yashimangiye ko iyi myumvire ari yo yatumye RPF-Inkotanyi ibasha kugeza u Rwanda aho rugeze, uhereye ku mateka yo kubohora igihugu kugeza aho rugeze uyu munsi. Ati: “Natwe rero nka ba mutima w’urugo kandi w’umuryango, ntabwo twakomeza kuba abo mu mbere gusa”.

Yasabye ko ibiganiro byo kuri uyu wa Gatandatu byaba umwanya wo kongera kwisuzuma no kureba ko abana bahawe impamba ikwiye.
Ati: “Hari ubwo tunatekereza ko abana ari bo bataye umuco, ariko uramutse ushyize ku gipimo ukareba ibyo twabahaye nāimyitwarire yabo, hari ubwo wumva tubarenganya.”
Umufasha wa Perezida wa Repubulika yagaragaje ko umwana utaratojwe za ndangagaciro zo gukunda igihugu, kubaha, ubumwe, ubufatanye, ubupfura, kwihesha agaciro, kwirinda kirazira nāibindiā¦, iyo atangiye guhura nāimico yāahandi adafite ibyo asanganywe yatojwe, yakira ibyo ahuye na byo byose agatangira kubigira ibye, ntamenye gutandukanya āicyatsi nāururoā.


