HEAJkULWUAAXrAk

Abagera ku 2000 bitabiriye Inama Nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Urubyiruko rwa FPR-Inkotanyi

Sangiza iyi nkuru

Urubyiruko rusaga 2000 rwaturutse hirya no hino mu gihugu, kuri iki Cyumweru, itariki 22 Werurwe 2026, rwateraniye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR Inkotanyi mu Nama Nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi.

HD 12I3aMAAYDB1

Atangiza Inama Nkuru y’urugaga rw’Urubyiruko, Visi Perezida wa Mbere w’Umuryango FPR Inkotanyi, Uwimana Consolee, yasabye urubyiruko guhagurukira guhanga ibishya bikemura ibibazo bibangamiye Abanyarwanda, no gufata iya mbere mu kubaka imibereho myiza y’Abaturage no guteza imbere Igihugu cyacu.

HEAJkUpboAAtR m

Yibukije kandi ko bagomba kuba ku isonga mu kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, ubusinzi n’izindi ngeso mbi zose zangiza ubuzima bwabo kandi zikaba na bimwe mu bigize ibyaha bishyira mu kaga ubuzima bw’ejo hazaza.

HD 12JGbQAAELBo

Iyi nama ije ikurikira Inama Nkuru ya 6 y’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku muryango wa FPR-Inkotanyi na yo yabereye ku cyicaro gikuru cy’Umuryango FPR-Inkotanyi i Rusororo mu Karere ka Gasabo kuri Intare Arena.

.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *