Carte Walikale1

Walikale: Hadutse imirwano ikaze nyuma y’igitero ku birindiro bya AFC/M23

Sangiza iyi nkuru

Umudugudu wa Kanune, uherereye muri Gurupoma ya Ikobo (Teritwari ya Walikale) muri Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa RDC, habereye imirwano ikaze kuri iki Cyumweru, itariki ya 22 Werurwe 2026, hagati y’inyeshyamba za AFC / M23 na Wazalendo.

Nk’uko amakuru atandukanye ava muri ako gace abitangaza, imirwano yatangiye mu rukerera, ahagana mu ma saa kumi n’imwe za mugitondo, ubwo Wazalendo yagabaga igitero ku birindiro by’inyeshyamba biri muri ako gace.

Kuva icyo gihe, urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye muri ako karere, bituma abaturage bagira ubwoba bwinshi barahunga. Abaturage bafatiwe hagati bagumye mu ngo zabo bifungiranye.

Gurupoma ya Ikobo imaze hafi umwaka igenzurwa na AFC / M23 nyuma yo kwirukana inyeshyamba za Wazalendo zahagenzuraga nk’uko inkuru dukesha ACTUALITE.CD ivuga.

Mu byumweru bishize, havuzwe ibikorwa byo kongera ingufu ku nyeshyamba za AFC/M23 mu duce duturanye na Ikobo, cyane cyane muri Gurupoma ya Kisimba.

Uku kwimuka kw’ingabo bikekwa ko kwagabanije ingufu mu birindiro bimwe by’inyeshyamba, cyane cyane mu gice cy’iburengerazuba bwa Buleusa, umurwa mukuru wa Gurupoma ya Ikobo, ari na yo mpamvu bivugwa ko Wazalendo yagerageje gufatirana ngo yongere kwigarurira ako gace.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *