WhatsApp-Image-2026-03-23-at-7.51.27-AM_1774256761

Umusore w’imyaka 20 yishe nyina wanze kumwoza

Sangiza iyi nkuru

Umusore w’imyaka 20 witwa Damian Oforbuike wo mu gace ka Ohatekwe Ukawu, mu Karere ka Onicha, muri Leta ya Ebonyi mu Nigeria, yirukanwe mu mudugudu wabo nyuma yo kwica nyina.

Amakuru avuga ko yakubise nyina witwaga Onyemaechi akoresheje umuhoro mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma ahita ahungira mu ishyamba riri hafi aho.

Nyuma, urubyiruko rw’aho batuye rwamukurikiranye rumusanga aho yari yihishe mu ishyamba, ruramufata.

Amaze gufatwa, bamuzengurukije mu mudugudu bamwereka abaturage, hanyuma baramwirukana bamubuza kongera kuhagaruka.

Mu gihe yamurikwaga mu baturage (nk’uko bigaragara mu mashusho yakwirakwijwe), yemeye ko ari we wakoze icyo cyaha.

Yagize ati: “Nishe mama kuko yanze kunyuhagira, kandi yanga no gutanga amafaranga yo gukodesha aho umuvandimwe wanjye wize kogosha yakorera.”

Umujyanama uhagarariye ako gace, Maduabuchi Nweke, yemeje aya makuru, avuga ko yakusanyije urubyiruko rusaga 200, bakinjira mu ishyamba bakamufata.

Yanavuze ko uwo musore yashyikirijwe polisi kugira ngo hakorwe iperereza.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *