23xp-uk-arson-ambulances-bfkm-jumbo

London: Imbangukiragutabara 4 zatwikiwe mu gisa nk’igitero ku Bayahudi

Sangiza iyi nkuru

Imbangukiragutabara bivugwa ko ari iz’Abayahudi zigera kuri 4 zatangaga serivisi z’ubutabazi zatwitswe mu majyaruguru y’umurwa mukuru w’u Bwongereza, London.

Igipolisi cy’u Bwongereza cyatangaje ko ibi bitero bifatwa nk’icyaha cy’urwango rushingiye ku kwanga Abayahudi.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, yavuze ko ibi bitero biteye ubwoba kandi bibabaje cyane, mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Wes Streeting, yagize ati: “Imana ishimwe ko bigaragara ko nta wakomeretse… Tugomba guhagurukira hamwe kurwanya urwango ku Bayahudi.”

imageRedirect

Ishami rishinzwe kuzimya inkongi y’umuriro i London ryahamagawe ku muhanda wa Highfield mu gace ka Golders Green, ahagana saa saba n’iminota 40 z’ijoro (01:40 am) ku isaha yo mu Bwongereza.

Abashinzwe kuzimya umuriro bavuze ko amacupa atanga umwuka yari ari muri izo modoka yaturitse, bituma n’amadirishya y’inzu z’amacumbi ziri hafi aho ameneka.

Amashusho ya ‘camera’ z’umutekano (CCTV) agaragaza abantu batatu bakekwaho icyaha bagana ku mbangukiragutabara mbere yo kuzitwika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *