Indege y’ingabo zirwanira mu kirere za Colombia yakoze impanuka nyuma gato yo guhaguruka mu majyepfo y’igihugu, ihitana byibuze abantu 66 abandi benshi barakomereka.
Umuyobozi w’ingabo zirwanira mu kirere, Carlos Fernando Silva Rueda yavuze ko mu ndege hari harimo abasirikare 114, ndetse n’abakozi bo mu ndege 11.
Indege yo mu bwoko bwa C-130 Hercules yakorewe muri Amerika yakoreshwaga mu gutwara ingabo, yaguye hafi y’Umujyi wa Puerto Leguízamo, mu Ntara ya Putumayo kuri uyu wa Mbere ushize.
BBC ivuga ko abashinzwe ubutabazi boherejwe muri ako gace bagaragaye bashakisha mu bisigazwa abacitse ku icumu.
Impamvu yateje iyi mpanuka yatangiye gukorwaho iperereza.


