HEMPBf7WIAAY__R

Umuyobozi w’Igipolisi cy’u Rwanda mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, uri mu ruzinduko rw’akazi muri Kenya, yasuye mugenzi we wa Polisi ya Kenya, Douglas Kanja Kirocho, mu biro bye biherereye i Nairobi.
Bagiranye ibiganiro byibanze ku byerekeye umutekano no gukomeza ubufatanye busanzweho hagati ya Polisi zombi.
HEMPBglacAA4h1h
CG Namuhoranye n’itsinda ayoboye banasuye ibigo by’amahugurwa ya Polisi muri Kenya, birimo ishuri rihugurirwamo ba ofisiye bakuru ba Polisi riherereye Emali n’ishuri rikuru rya Polisi y’Igihugu rya Kiganjo.
HEMPBgKWsAAZBm1

Mu bigo byombi, IGP yagiranye ibiganiro n’abayobozi n’abarimu babyo ndetse n’abanyeshuri ku bijyanye no guha umurongo gahunda z’amahugurwa zigendanye n’imiterere y’umutekano w’iki gihe uhindagurika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *