0aea210d-1e84-4243-abe9-be3624eeda03.jpg

Kenya: Havumbuwe imva rusange irimo imirambo yiganjemo abana

Sangiza iyi nkuru

Mu Mujyi wa Kericho mu burengerazuba bwa Kenya, havumbuwe imva rusange irimo imirambo igera muri 32 yiganjemo abana, hakaba hatangiye iperereza ngo hamenyekane uko bishwe.

Iyi mirambo yatabaruwe nyuma y’uko polisi ibonye icyemezo cy’urukiko cyo kutabururwa kw’imirambo 14 byavugwaga mbere ko ari yo ishyinguwe aho hantu nk’uko inkuru dukesha BBC ivuga.

Umuganga wa leta ushinzwe gusuzuma imirambo, Richard Njoroge, yabwiye abanyamakuru ku mugoroba wo ku wa Kabiri ko ibyo basanze bidasanzwe, aho imirambo yari yarashyizwe “mu mifuka ikomeye cyane”, nyuma y’icyo gikorwa cyakozwe umunsi wose cyaje guhagarikwa n’imvura nyinshi.

Biteganyijwe ko isuzuma ry’iyi mirambo ritangira kuri uyu wa Gatatu, mu gihe hari abasaba ko hamenyekana byihuse ba nyir’iyo mirambo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *