imageresize

Umuhanzi Gims ukomoka muri RDC yatawe muri yombi i Paris

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Gims, yatawe muri yombi ageze ku kibuga cy’indege cya Charles de Gaulle Airport mu Bufaransa.

Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa agaragaza ko uyu muhanzi, usanzwe atuye muri Maroc aho anafite ibikorwa by’ishoramari, yafatiwe muri gasutamo ku wa 25 Werurwe 2026.

Ifatwa rye rifitanye isano n’iperereza rikomeje gukorwa n’inzego z’ubutabera mu Bufaransa, rikaba ryibanze ku itsinda ry’abantu bakekwaho ibyaha by’iyezandonke, aho izina rye ryagaragaye muri dosiye iri gukorwaho iperereza.

Nubwo iperereza rikomeje, ntiharamenyekana neza uruhare rwe muri ibyo byaha, ndetse n’inzego zibishinzwe ntiziratangaza ibisobanuro birambuye kuri icyo kibazo.

Gims ni umwe mu bahanzi b’abanyafurika bageze ku rwego mpuzamahanga, akaba azwi cyane mu muziki wa Hip-Hop na Pop, ndetse anafite ibikorwa by’ishoramari birimo imishinga y’imiturire y’agaciro gakomeye muri Maroc, cyane cyane hafi ya Marrakech.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *