IMG-20260326-WA0006

MINIJUST yasabye abahesha b’inkiko kurangwa n’ubunyamwuga

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ubutabera (Minijust) kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe, yasabye abahesha b’inkiko b’umwuga kujya barangwa n’ubunyamwuga mu kazi bakora.

Yabibasabye mu nteko rusange yabo yabereye mu mujyi wa Kigali.

Mu biganiro byahuje impande zombi ndetse n’Urwego rw’Umuvunyi, abahesha b’inkiko basabwe kunoza imikorere bakubaka ubunyamwuga.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Mbonera ThĂ©ophile, yagaragaje ko hari bimwe mu bibazo bigenda bigaragara kuri bamwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga bifitanye isano n’ubunyangamugayo budahagije.

Yagize ati: “Dufite ingero z’uko hari abagiye batwara amafaranga, abatinda kwishyura mu gihe amafaranga bayafite; harimo n’abagiye batubwira ngo amafaranga bayabibiye mu tubati babikamo, kandi mu byukuri hari uburyo bwagiye buteganywa n’amategeko bagomba kuba barangizamo imanza mu gihe cyihuse amafaranga bakayaha ba nyirayo mu gihe kitarenze amasaha yagenwe. Hari abakora ntibasoze cyamurana burundu, ibyo na byo tubibara ko batakoze umurimo kinyamwuga.”

Mboneza yavuze ko mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amafaranga adakoreshwa icyo yakagombye, hari gutekerezwa uburyo bwizweho neza buzatuma abikwa neza bitagize ingaruka kwitinda ry’imanza.

Umwe mu bahesha b’inkiko b’umwuga, Me Hitiyaremye Michel, agaruka ku kibazo cy’abahesha binkiko batwara iby’abaturage,  yagaragaje ko ibyo ari aka wa mukobwa uba umwe agatukisha bose.

Ati: “Abo ngabo batwara amafaranga si uko baba bagize inzitizi zibabuza kuyashyikiriza beneyo. Uwo ni umutima w’ubunyoni ntaho bataba mu nzego zose, ntabwo ari uru nguru babonekamo gusa. Ni wa mukobwa uba umwe agatukisha bose, kandi ntiyavuga ngo yananiwe gushyikiriza amafaranga nyirayo hanyuma ngo avuge ko yananiwe no kuyabika kuri konti mu gihe agitegereje kubona uko ayashyikiriza ba nyirayo.”

Visi-Perezida w’urugaga rw’abahesha b’inkiko b’umwuga mu Rwanda, Munezero Maryse, avuga ko ikibazo cya bamwe mu bahesha b’inkiko bacucura abaturage bari kukivugutira umuti.

Ati: “Hari uburyo twakoze bwo gufunguza konti muri banki, amafaranga yose ya cyamunara azajya anyuzwaho kugira ngo ntihazongere kuba umuhesha w’inkiko utwara amafaranga y’umuturage, n’ubwo atari twese. Icyo twizeye ko kizatanga umusaruro ku bahesha b’inkiko, iyo sura mbi ituveho n’umuturage abone ubutabera.”

Minisiteri y’Ubutabera kandi yibukije abahesha b’inkiko b’umwuga ko ubutabera butanzwe neza bwatuma umuturage ava mu cyiciro kimwe akajya mu cyisumbuyeho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *