Abakinnyi batanu b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, bavanwe mu bazakina imikino ya FIFA Series imaze umunsi umwe itangiye kubera mu Rwanda.
Abakinnyi basigaye barimo umunyezamu Niyongira Patience wa Police FC, Ruboneka Jean Bosco wa APR FC, Niyo David wa NK Veres Rivne yo muri Ukraine, Nshuti Innocent wa Stade Tunisien yo muri Tunisie na Ndayishimye Karl Matteo.
Nyuma yo gusezerera bariya bakinnyi, Amavubi yasigaranye abakinnyi 26.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Amavubi y’u Rwanda ahura na Grenada, mu mukino uri bubere muri Stade Amahoro i Remera.



