Bad Rama, uherutse kugarukwaho cyane nyuma yo kunenga u Rwanda, ntiyemerewe kwinjira mu gitaramo cya Ruti Joel cyabereye muri Leta ya Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’Abanyarwanda benshi batuye muri iyo leta no mu nkengero zayo. Cyari kigamije gususurutsa abakunzi b’umuziki wa Ruti Joel, ariko Bad Rama ntiyigeze abasha kukigeramo.
Amakuru atangwa n’abari aho avuga ko akigera ku muryango w’aho cyabereye, abateguye igitaramo bamumenyesheje ko atemerewe kwinjira, ndetse banamusubiza amatike ye. Yasabwe kandi kuva hafi y’aho igitaramo cyari kiri kubera, ari na ko yari kumwe n’abashinzwe umutekano.
Nyuma y’ibyamubayeho, Bad Rama yagaragaje agahinda n’uburakari, avuga ko uburyo yakumiriwemo bwamubabaje cyane, kuko yumvaga yafashwe nk’igisambo.
Nubwo habayeho iki kibazo, igitaramo cyakomeje neza, abacyitabiriye basusurutswa n’abahanzi batandukanye barimo Ruti Joel ndetse na TMC, wigeze kumenyekana cyane mu itsinda rya Dream Boys, watunguranye akaririmbira abafana indirimbo zabo zakunzwe.


